Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Kamena 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.6% ugereranyije n’ukwezi nk’uku k’umwaka ushize.
Iri zamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu gihe ubuzima bw’abaturage burushaho guhenda, cyane cyane bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, amacumbi, amazi, amashanyarazi n’ubuvuzi.
Imibare ya NISR igaragaza ko ugereranyije na Gicurasi 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 0.4%, mu gihe impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu mezi 12 ashize igeze kuri 9.3%.
Ku rwego rw’igihugu hose, ibiciro byazamutseho 12.7%, aho mu byaro byiyongereyeho 12.1%, bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ritakigarukira mu mijyi gusa.
Urwego rw’ubuvuzi ni rwo rwagize izamuka rikomeye kurusha izindi serivisi, aho ibiciro byarwo byazamutseho 71.2% mu mwaka umwe. Ubwikorezi bwakurikiyeho buzamukaho 26%, mu gihe ibiciro by’amacumbi, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibicanwa byiyongereyeho 20.5%.
N’ibiciro byo muri resitora na hoteli byazamutseho hafi 16%, mu gihe ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13%.
Nubwo ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’ibindi byiciro, aho byiyongereyeho 7.5%, bikomeje kugira uruhare runini mu kuzamura ikiguzi cy’imibereho kuko ari byo bifite umugabane munini mu byo ingo zo mu mijyi zikoresha buri munsi.
Imibare ya NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ingufu birimo ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi byazamutseho 44.8% mu mwaka umwe, ibintu byagize ingaruka ku biciro by’izindi serivisi n’ibicuruzwa.
Mu mpera za 2025, izamuka ry’ibiciro mu mijyi ryari kuri 8%, ariko ryakomeje kwiyongera mu mezi yakurikiyeho. Muri Werurwe 2026 ryageze kuri 9.2%, muri Mata rizamuka rigera kuri 13%, mbere yo gukomeza kuguma hejuru ya 13% muri Gicurasi na Kamena.
Ndetse n’icyerekezo cy’izamuka ry’ibiciro kidashingira ku biribwa bishya n’ingufu (core inflation) cyazamutse kigera kuri 12.3% muri Kamena, kivuye kuri 9.2% muri Gicurasi. Ibi byerekana ko izamuka ry’ibiciro ritari ku bicuruzwa bike gusa, ahubwo ryibasiye inzego nyinshi z’ubukungu.
Raporo igaragaza kandi ko ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu ari byo byazamutse cyane, aho ibiciro byabyo byiyongereyeho 14.7%, mu gihe ibyinjizwa mu mahanga byazamutseho 10.5%.
Ku baturage, ibi bisobanuye ko gukodesha inzu, kwivuza, gutega imodoka no kwishyura serivisi z’ingufu bikomeje gutwara amafaranga menshi kurusha mbere. Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, iri zamuka rikomeje ry’ibiciro rishobora gutuma hakomeza gufatwa ingamba zo kugenzura ifaranga n’izamuka ry’ibiciro mu mezi ari imbere.
Nubwo mu byaro izamuka ry’ibiciro riri hasi gato ugereranyije n’imijyi, imibare igaragaza ko abaturage baho na bo bakomeje guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho. Ibiciro by’amacumbi byazamutseho hejuru ya 25%, mu gihe ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho hafi 14%, bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kwibasira abaturage hirya no hino mu gihugu.

Ubuzima bukomeje guhenda mu Rwands, Ibiciro ku isoko byazamutseho 13.6% muri Kamena uyu mwaka





















































































































































































