Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Icyo Perezida Kagame akuye muri Senegal

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku butwererane buhuriweho, kwagura umubano usanzweho ndetse n’ubufatanye mu bukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye kuva 1975 byagirana ubufatanye bw’amasezerano arimo ay’umuco n’ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Senegal, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubucuti ku mpande zombi. Ni umusangiro kandi witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko.

Ku munsi wa kabiri, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umukino wa nyuma usoza iya Sahara Conference yo gushaka itike ya BAL 2024 izabera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2024 warangiye AS Douanes yo muri Sénégal itsinze APR BBC yari ihagarariye u Rwanda amanota 79 kuri 54.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko.

Perezida Kagame yahise yerekeza muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Musekeweya ni ikinamico y’Umuryango utari uwa Leta, La Benevolencija, ufite intego yo kwigisha abantu amavu n’amavuko y’ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hubakwa mu mitima...

Amakuru

Rukundo Eroge Mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare –CHUB, biherereye mu karere ka Huye hibukiwe abo mu rwego rw’ubuzima ku rwego rw’Igihugu bazize...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.