Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi babishaka bari hagati y’imyaka 18 na 21, kwiyandikisha kugira ngo binjire mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ba Ofisiye. Abinjira mu rwego rwa Ofisiye bagomba kuba nibura barasoje amashuri yisumbuye.


