Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rwatangaje ko rwafunze igororero rya Bugesera guhera ku wa 12 Ukwakira (10) 2026. Abagororwa 2.320 ryari ricumbikiye bimuriwe mu yandi magororero.
CSP Sengabo yavuze ko abakozi baryo n’ibikoresho birimo imodoka byakoreshwaga bimuriwe mu yandi magororero mu rwego rwo guhuza imbaraga. Abagororwa bimuriwe ahantu hatari ubucucike bukabije kandi hafi y’iwabo, kuko igipimo cy’ubucucike mu magororero yo mu Rwanda kiri kuri 97% kandi gikomeje kugabanyuka. Amakuru yatangajwe agaragaza ko abantu bari mu magororero mu Rwanda babarirwa muri 68.733.
Nyuma yo gufunga igororero rya Bugesera, u Rwanda rusigaranye amagororero 12. Muri yo, arindwi agororerwamo abagabo gusa, abiri ari yo Nyarugenge na Musanze agororerwamo abagabo n’abagore, na ho irya Nyagatare rigacumbikira abana. Amagororero abiri asigaye, ni ukuvuga irya Nyamagabe n’irya Ngoma, agororerwamo abagore gusa.
