Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Imbamutima za Niyomugabo Claude nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu

Myugariro w’ikipe ya APR FC Niyomugabo Claude avuga ko yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ifite umukino wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.

Mu kiganiro yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2020, Niyomugabo yavuze ko ari ibintu byamushimije cyane kandi ko ari inzozi yari afite kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati “Ni ibintu byanshimije cyane ni ibintu buri mukinnyi wese yakwishimira,  ndashimira abatoza b’ikipe y’igihugu kuba barantekerejeho buriya babonaga ko hari icyo nanjye nafasha ikipe igihugu.”

“Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ni inzozi nagize nkigera muri AS Kigali, gusa ntibyakunze; ariko kuba mpamagawe ndabikesha umutoza wanjye Mohammed Adil kubera ko amfasha cyane. N’iyo naniwe arambwira ati ‘aho unaniriwe niho h’ingenzi ihangane ukomeze’. Rero ndamushimira cyane pe.”

“Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose,  ririya ni ishema ry’igihugu tuba duharanira. Intego yanjye nk’umukinnyi ni uguha abanyarwanda ibyishimo tukazamura idarapo ry’igihugu no kwereka abatoza b’ikipe y’igihugu ko batanyibeshyeho. Ibyo byose ndabizirikana.”

Niyomugabo Claude ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse unakina hagati asatira acishijwe n’ubundi ku ruhande rw’ibumoso.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities