Baca umugani ngo “iyo nyirumuringa aje utega ukuboko” ariko kandi muri siporo, by’umwihariko mu mupira w’amaguru abakinnyi ndetse n’abafana barangwa n’ubworoherane.
Ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nizeyimana Djuma, yemeye guha mugenzi we Tuyisenge Jacques nomero 9. Ibi byavuye ku busabe bwa Tuyisenge, rutahizamu werekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu avuye muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.
Nizeyimana Djuma wageze muri APR FC tariki ya 2 Kanama 2019 avuye muri Kiyovu Sports, ni we wari usanzwe yambara iyi nomero mu mwaka ushize w’imikino, nyuma yo kuyiha Tuyisenge yaje guhitamo kwambara nomero 7.
Nyuma y’iki gikorwa Djuma akaba yatangaje ko yemeye ubusabe bwa mugenzi we Tuyisenge kuko ari umukinnyi mwiza ndetse yiteze kuzamwigiraho byinshi cyane.
Yagize ati: “Kuba namuhaye nomero, byatewe n’ubusabe bwabanje kubaho; kuko Jacques ari umukinnyi mwiza, mukuru kandi ufite ubunararibonye hari byinshi namwigiraho. Kuba yaje akabinsaba, ntabwo byabanje kunyorohera ariko kuko nzi umusanzu azatanga ku ikipe yacu kandi nkaba ndi umukinnyi ugikeneye kwiga byinshi, niyo mpamvu nemeye kumuha iriya nomero, kugira ngo twese mu ikipe tuzitange nta mbogamizi n’imwe.”
Djuma yakomeje avuga ko ubusanzwe akunda nomero eshatu hari 7, 9 na 11. Ati “Kuba ngiye kwambara nomero 7 ni ibintu byiza kuri njye kandi uko nzakomeza kwitwara neza nzagenda nyubakiramo izina bingendekeye neza nkaba nanayigumana. Ni nomero yambarwa n’abakinnyi bakomeye kandi bubashywe mu isi ya ruhago kandi izo ni inzozi za buri wese muri uyu mwuga.”
Rutahizamu Nizeyimana Djuma yatsinze ibitego bine mu mwaka we wa mbere muri APR FC, mu gihe Tuyisenge Jacques we asanzwe yambara nomero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi no mu makipe yagiye acamo haba muri Police FC, Gor Mahia ndetse na Petro Atlético de Luanda.
Nkubiri B. Robert
