Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imikorere y’abacamanza yatunzwe agatoki nka kimwe mu bitera akarengane mu manza

Sena y’u Rwanda irasaba inzego bireba, ko hashyirwaho uburyo bworohereza abacamanza kubona amakuru ku kiburanwa n’umwanya uhagije wo gusesengura ku buryo bwimbitse ibimenyetso byose bikubiye mu rubanza mbere y’uko bafata icyemezo.

Sena kandi irasaba ko hakabaho no kwihutisha ishyirwaho ry’uburyo bw’isimburabwishyu mu kurangiza imanza kugira ngo abaturage babone ubutabera bwuzuye.

Iyi n’imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo gukemura ibibazo by’akarengane kagaragara mu manza n’inzitizi zikigaragara mu irangizwa ry’imanza.

Perezida wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere, Senateri Dushimimana Lambert, avuga ko gukemura iki kibazo bijyana no kubahiriza amahame remezo igihugu kigenderaho.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko ibibazo by’akarengane bigaragara mu manza, ahanini biterwa no kuba abacamanza batagera ku kiburanwa, guca urubanza batarwize neza ariko rimwe na rimwe hakabahazamo na ruswa.

Na ho ku birebana no gutinda kurangiza imanza, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko hari ikibazo cy’uko abasaba kurangirizwa imanza nta bushobozi bwo gukoresha igenagaciro baba bafite, abagomba kwishyura badafite ubushobozi aho ni ari na ho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko hari igihe usanga kurangiza urubanza rumwe bishora gutera ibindi bibazo cyane cyane mu kongera umubare w’abatishoboye.

Gusa Mu myanzuro yafashwe kuri ibi bibazo, harimo uwo kwihutisha ishyirwaho ry’uburyo bw’isimburabwishyu mu kurangiza imanza ku badafite ubushobozi, ariko n’abacamanza bagafashwa.

Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020, Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira amadosiye asaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane 7,939.

Na ho mu bijyanye n’irangizwa ry’imanza, imanza z’inkiko Gacaca zirebana n’imitungo zitararangizwa ni 25,050. Muri zo, izigera ku 14,411 zifite imbogamizi zituma zitarangizwa.

Mu mwaka wa 2018-2019, abahesha b’inkiko bakiriye imanza 15,023 zaciwe n’inkiko zisanzwe zisabirwa kurangizwa. Muri zo, harangijwe imanza 8,747 bingana na 58.2% mu gihe umwaka warangiye hasigaye imanza 6,276 bingana na 42.8%.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities