Uyu munsi tariki ya mbere Ukwakira, wabaye umunsi w’amateka k’Umuryango FPR-Inkotanyi, kuko wafashe icyemezo cya nyuma cyo kubohora Abanyarwanda ndetse no kuzura u Rwanda nyuma yaho izindi nzira zose zari zimaze kunanirana (Option Z).
Inkotanyi zaranzwe n’indangagaciro na Kirazira zubaka u Rwanda n’Abanyarwanda zabafashije kuzura u Rwanda ndetse no kubohora Nyakuri u Rwanda n’Abanyarwanda kungoyi y’umwanzi.
Abanyarwanda no mu ngeri zose bahamya ko bafitanye Igihango n’Inkotanyi kandi bakiyemeza ko batazigera bagitatira. Abanyarwanda bakomeje guharanira kuba Intore nziza zibereye u Rwanda.
Mu mateka y’Umuco w’u Rwanda, Abanyarwanda barangwaga no kugirana Igihango hagati yabo ndetse bakakigirana n’u Rwanda.
Umwanditsi, Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Bwana Hategekimana Richard, yakoze ubushakashatsi asoza ahamya ko Abanyarwanda bafitanye Igihango n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Amateka y’u Rwanda, yabaye mabi cyane kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza kuri Repubulika yari iyobowe na Kayibanda Gregoire ndetse na Habyalimana Juvenal, kuko baranzwe n’Imiyoborere mibi iheza Abanyarwanda ndetse inamunga Imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Igitabo Hategekimana Richard ateganya kumurika vuba ahangaha, agaragaza neza cyane amateka y’Umuryango RPF-Inkotanyi, ubudasa bwawo, indangagaciro na Kirazira zaranze Inkotanyi zabohoye u Rwanda.
Kuva aho Umuryango RPF-Inkotanyi ubohoreye u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda (1987-1994) wubatse Umusingi ukomeye wo kugeza u Rwanda kure kandi heza habereye Abanyarwanda.
Nyuma y’Imyaka irenga 26, Umuryango RPF-Inkotanyi wubatse ku buryo buhamye Imibereho, ubukungu, ubutabera ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.
Abanyarwanda, biyemeje gukomeza kurangwa n’amasomo bigira ku muryango FPR-Inkotanyi ibyo bikazabafasha kugera ku cyerekezo 2050 ndetse no kuri gahunda 2063 ya Afurika.
Igitabo “IGIHANGO N’INKOTANYI” cyanditswe na Hategekimana Richard kizafasha abantu benshi gusubira ku isooko, kuko kiva imuzi Ubutwari, ubudasa, imigabo n’imigambi, amateka by’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Rwanyange Rene Anthere

Maniriho Innocent
April 18, 2023 at 07:40
Nigute twabona ibitabo bigenda byandikwa
NJ
October 1, 2020 at 20:50
Muby’ukuri RPF-INKOTANYI igihango Ifitanye n’abanyaewanda b’umutima cg abazi neza ko urwanda ari IMPANO bahawe na Rurema ;ntituzagitatira kuko dufite impamvu nyinshi.
URwanda rwarabohowe kandi abanyarwa bashatse kubohoka barabohotse.
Dusigaye kungoyi y’ibyo buri wese afite mubwonko bwe kandi yemera ariko abishatse nabwo yabaho abohotse kandi kubohoka kuri ibyo bituri mumitima ni ukumenya inkomoko yabyo ubundi ugafata icyerekezo ababohotse harimo.
Kandi Inkotanyi ntiyabura kubohoka I kubona;.