Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impapuro z’amatora zisaga 4000 ni zo zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona

Impapuro z’amatora zisaga 4,800 ni zo zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024. 

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  yatangaje ko zamaze gutunganywa ndetse biteguye kuzigeza ahazatorerwa hirya no hino mu gihugu. 

Habamenshi Theoneste ufite ubumuga bwo kutabona atuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mu matora aheruka ya 2017 yatoreye mu Mujyi wa kigali akoresheje inyandiko y’abatabona, ariko ngo hari bagenzi batuye mu Ntara biganye bamubwiye ko izo nyandiko zitahageze. 

We ba bagenzi bafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi gutaha kwa 7, bazafashwa noneho impapuro zifashishywa n’abatabona zikagezwa no mu Ntara zose.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza avuga ko bi byose basaba byitaweho, bityo ngo nta wukwiriye kugira impungenge.

NEC ivuga ko abafite ubumuga bwo kutabona batazi gusoma inyandiko izwi nka Blaille, bazemererwa kujyana n’ubafasha gutora ariko uwo muntu ngo akaba ataragira imyaka 18 y’amavuko. 

Ikindi ni uko abafite ubumuga muri rusange, ubu komisiyo yateganyije uko bazoroherezwa mu matora.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities