Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Irindi Tsinda Ry’Ingabo Za RDF Ryarangije Imyitozo Ihanitse

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo kurangiza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo kurangiza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru yahawe ingabo za RDF zirwanira k’ubutaka mu gihe cy’amezi atanu.

Mu kigo gitoza ingabo zirwanira ku butaka cya Gabiro muri Gatsibo kiyoborwa na Major General Denis Rutaha niho Muganga yaganiririje abo basirikare bari bamaze kwemererwa ko batojwe neza.

Gen Mubarakh yabashimiye ko batojwe neza, agaragaza uruhare rukomeye ayo mahugurwa agira mu gutegura abasirikare kurinda ubusugire bw’u Rwanda.

Yavuze ko uretse ubumenyi mu bya gisirikare, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z’ ikinyabupfura kiranga RDF, kikaba inkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro za RDF, gukorana ubunyamwuga no gusohoza neza inshingano neza.

Ubumenyi bahawe basabwe kuzabukoresha uko buri kandi bakibuka ko imyitwarire iboneye ari yo ituma bagera ku ntego no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda abasaba gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura mu nyungu z’igihugu.

Mu bihe bitandukanye, abasirikare muri RDF bahabwa amahugurwa y’uko banoza akazi kabo kandi abayahabwa ni abo mu byiciro binyuranye birimo abarwanira k’ubutaka, abashinzwe ibikorwa bya gisirikare byihariye (Special Operations) abasirikare bashinzwe gucunga imyitwarire ya bagenzi babo (military police) n’abandi.

Abo bose Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda abasaba gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura mu nyungu z’igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Abantu

For more than a decade, Africa World Books has used books, public lectures and literary events to preserve South Sudan’s history and bring communities...

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities