Abanyamakuru basabwa gufasha kugaragaza abahishira abahohotera abana b’abakobwa kugira ngo hakorwe ubuvugizi n’ababigizemo uruhare babahishira bahanwe.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 25 Ugushyingo,2020 cyateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) ku bufatanye n’Umuryango Uharanira uburenganzira bwa muntu AJPRODHO JIJUKIRWA, mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Anthony Busingye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AJPRODHO JIJUKIRWA, asaba abanyamakuru gufasha mu kugaragaza abahishira abahohotera abana kugira ngo bakurikiranwe, bahanwe n’abana bahohoterwa bakorerwe ubuvugizi.
Agira ati “Iby’abagabo bakurura abana ngo babahohotere bahishirwa n’abaturage iyo abanyamakuru bakoze inkuru,iyo nkuru igasohoka bakadutungira agatoki,iyo tubonye yasohotse,bikamenyekana ni yo nzira yacu yo kugirango tubikurikirane bahanwe,na ba bana bahohoterwa tukabakorera ubuvugizi,cyane ko muri iyi minsi 16 y’ubukangurambaga tuzanafasha abana bahohotewe gusubira mu ishuli,uruhare runini ni urw’itangazamakuru kugirango iki kibazo cy’abahishira ihohoterwa kirandurwe.”

Uruhare rw’abanyamakuru mu gukemura ikibazo cy’abagabo bahohotera abana ntibagaragare kandi cyagarutsweho n’imwe mu miryango itari iya Leta, ifite mu nshingano zayo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dr Aflodis Kagaba, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango HDI (Health Development Initiative), agira ati: “Nk’abanyamakuru turabasaba ngo nk’uko muri iyi minsi16 twatangiye ubukangurambaga twamagana abagabo batera abangavu inda, abanyamakuru mufite uruhare,mugomba gukora ibiganiro,mugatumira ababishinzwe mukababaza bakavuga ibyo bakeneye,ibyo abaturage bavuga kugirango gahunda n’amategeko meza igihugu gifite abantu bose babivugeho,mukandika inkuru,mukabikurikirana kugirango iryo hohoterwa rihagarare.”
Emmanuel Hanganimana, Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe kwimakaza imiyoborere myiza (PPIMA) mu muryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), agira ati: “Abanyamakuru nibadufashe,kubera ko tuziko ijwi ry’abanyamakuru rigera kure,nibakore inkuru zicukumbuye,zitangazwe inzego zibimenye zigire icyo zikora.”
Iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo buzageza taliki 10 Ukuboza 2020 buzibanda ku bikorwa bitandukanye, birimo ibiganiro ku ma radiyo na televiziyo bigamije gushakira umuti ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda no guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo. Insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.”
Nyirangaruye Clementine
