Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagihutaza uburenganzira bw’abafite ubumuga bagomba kubiryozwa

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye basabwe gutungira agatoki inzego z’ubutabera ahakigaragara abagihohotera n’abaheza abafite ubumuga.
Hari  mu mahugurwa  Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yageneye abanyamakuru ku bijyanye n’iyiyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ushinzwe Amategeko  mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga,  NCPD  Mukarugwiza Clemence watanze ikiganiro kerekeranye n’icyo amategeko cyane ay’u Rwanda ateganya ku bafite ubumuga, abihuza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi, bityo uburenganzira bwabo bukwiye kubahirizwa ntibahohoterwe.
Yahaye abanyamakuru umukoro wo kugaragaza umuntu wese babonye uhohotera ufite ubumuga.
Ati: “Aho Tubona umuntu uhohotera ufite ubumuga ni byiza ko twabigaragaza. Hari inzego zihari zishinzwe gufasha, gutanga ubutabera kugira ngo abafite ubumuga be gukomeza guhezwa cyangwa guhohoterwa.”
Yasobanuye ko ufite ubumuga hari ibyo ashoboye, bityo nta we ukwiye ku muheza.

Abanyamakuru basabwe kugira uruhare mu kugaragaza ababangamira uburenganzira bw’abafite ubumuga (Ifoto/U. Donatha)

Aha, Mukarugwiza yatanze Urugero bw’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona uzi cyane ibirebana n’ikoranabuhanga.
Ati: “Hari umuntu nzi ufite ubumuga bwo kutabona ibirebana n’ikoranabuhanga arebaho, n’abandi n’abandi. Icyo dukwiye gukuraho ni inzitizi, tugahindura imyumvire tukitegura kwakira umuntu ufite ubumuga. Tugahindura imyumvire y’aho dutuye, aho dukorera kuruta uko twabwira ufite ubumuga ngo hinduka uku kandi bidashoboka ko amera nk’abandi.”
Yavuze ko hari ibihano ku bahohotera abafite ubumuga kuko ngo itegeko ryabiteganyije.
Itegeko ryashyizweho mu 2007 mu ngingo yaryo ya kabiri rivuga ko ufite ubumuga ari umuntu watakaje urugingo cyangwa rukaba rutariho bikemezwa na muganga.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities