Kugira ngo harangizwe urubanza RCA 00015/2018/TGI/RSZ, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatandatu tariki ya 02/03/2019, guhera saa munani z’amanywa (14h00), azagurisha mu cyamunara imitungo itimukanwa ibiri (2) ya Mutoniwase Isabelle naNzabonimpa Anicet, yose iherereye mu kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba;
Iyo mitungo ni:
- Inzu iri mu kibanza No 2511 iherereye mu mudugudu wa Karanjwa,
- Ubutaka bubaruye kuri UPI: 3/06/11/07/1299 buherereye mu mudugudu wa Rugerero.
Cyamunara izabera aho imitungo iherereye kandi izatangirira ku nzu iherukire ku butaka.
Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788461028.
Bikorewe i Rusizi none ku wa 23/02/2019
Me Ingabire Uwayo Lambert
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Sé
