Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iyo ukunze abantu uba ukunze igihugu _Brig Gen. Peter Bagabo

Brig Gen Peter John Bagabo, Komiseri muri RDRC ashyikirizwa inkunga yatanzwe na bamwe mu basirkare bavuye mu butumwa bw'amahhoro bwa Loni igenewe imiryango y'abamugariye ku rugamba ituye mu mudugudu w'Ikitegererezo wa Ayabaraya mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro (Ifoto/R. Anthere)

Ubwo bamwe mu basirikare bavuye mu butumwa bw’amahoro bashyikirizaga inkunga y’urusyo rw’ibinyampeke, imiryango y’abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu w’Icyitegerezo wa Ayabaraya, bashimiwe iyo nkunga banibutswa ko ukunda abaturage aba yerekana urukundo rukomeye rw’igihugu.

Mu rwego rw’ikurikiranabikorwa no kuyibyaza umusaruro, iyi nkunga y’urusyo rw’ibinyampeke yashyikirijwe abagore bo mu miryango 28 y’abamugariye ku rugamba ituye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Ayabaraya, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, ku wa 25 Nzeri 2020.

Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yatangaje ko igishimisha abamugariye ku rugamba gikomeye ni uko abakiri mu kazi bafata umwanya wo kubatekerezaho.

Agira ati “Si ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye kuko abasirikare bafasha Komisiyo mu bikorwa byayo bitandukanye bikorerwa abamugariye ku rugamba. Abakiri mu kazi iyo bagize igitekerezo nk’iki cyo gufasha bagenzi babo ni ibintu byiza cyane.

Brig. Gen. Peter Joh Bagabo yibutsa abamugariye ku rugamba ko batari bonyine kuko abakiri mu kazi bahora babazirikana (Ifoto/R. Anthere)

Ababikora baba abishyize hamwe cyangwa umuntu ku giti cye, bagaragaza gukunda igihugu, kuko iyo ukunze abantu uba ukunze igihugu. Ababishoboye rero iyo bafasha abandi, icyo nicyo bita gukunda igihugu.”

Akomeza agira ati “Ibi bibaha morale ko bakiri kumwe n’abandi, kandi murahari kuko mwunganira ibikorwa bya Komisiyo. Natwe ntiduterera iyo kuko turakurikirana tukareba uko inkunga yatanzwe ikoreshwa.”

Sgt Karangwa Felicien, mu izina rya bagenzi be, yagize ati “Buri wese yitanze uko ashoboye kugira ngo natwe tugire umusanzu duha bagenzi bacu. Umuryango wa RDF udushishikariza gukundana kandi RDF na yo ikunda abantu bayo. Urukundo dutozwa nirwo dukunda bagenzi bacu. Inkunga tubahaye mujye muyikoresha neza, muyibyaze umusaruro, ibateze imbere. Si ubwa mbere kandi si n’ubwa nyuma.”

Sgt Karangwa Felicien uhagarariye itsinda ry’abasirikare 24 bakusanyije inkunga yo gufasha abamugariye ku rugamba (Ifoto/R. Anthere)

Umutoni Aimée, ukuriye abagore bashakanye n’abagabo bari abasirikare batuye mu mudugudu wa Ayabaraya, ashima inkunga y’urusyo bahawe, by’umwihariko agashimira Komisiyo ko yari yabibasezeranyije.

Agira ati “Uru rusyo ruje kunganira ibindi bikorwa dusanganywe. Turabizeza kuzarucung neza nk’uko twabisezeranyije umuyobozi wa Komisiyo ubwo aheruka kudusura. Aba basore aho bakuye Imana ihasubize, mutweretse urukundo.”

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Ayabaraya utuwe n’imiryango 108, muri yo 28 ni iy’abari abasirikare ariko kandi hakabamo ine y’abapfakazi. Abatuye uwo mudugudu bakoze Koperative y’ubworozi bw’inkoko, kugeza ubu bafite amagi asaga 12,000 atagereje abakiliya, kuri Konti yabo bafiteho amafaranga asaga Miliyoni indwi. Boroye inkoko 5000, bahinga ibihumyo n’imboga. Inkunga bahawe yakusanyijwe n’abasirikare 24 bavuye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities