Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abacuruzi bo mu isoko rya Nyamagabe barataka ubukode buhanitse

Abacuruzi bo mu isoko rishya rya Nyamagabe bahangayicyishijwe n’igiciro cyo gukodesha ibibanza kiri hejuru, basanga bibagusha mu gihombo aho kunguka ngo batere imbere. Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukakigabanya.

Mu minsi mike isoko ritangiye gukorerwamo, abahakorera bavuga ko umuryango ukodeshwa hagati ya 120,000Frw na 170,000Frw bitewe n’aho uherereye, igiciro basanga gihanitse cyane bitewe n’uko ibihe bimeze.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’Ikinyamakauru Panorama, bavuga ko binjira babanje kwishyura amezi atatu, ariko kandi banahabwa gasopo ko uzagaragaraho ikosa na rimwe azirukanwa nta nteguza.

Umwe muri bo ati “Njye ncururiza mu gice cy’inyuma ariko amafaranga baduca y’ubukode ni menshi, kandi ntibyoroshye kuyabona n’ibi bihe bya COVID-19. Ubu ndangaye gato banyirukanamo, ariko kubona ubukode biragoye. Bakwiye kumva ko turi mu bihe bikomeye bakoroshya igiciro cy’ubukode. Hari n’abatangiye gusubiza imiryango.”

Abacuruza imboga n’imbuto bo bishyura amafaranga ibihumbi cumin a bitanu (15000Frw) ku kwezi. Na bon go bishyuye amezi atatu. Basaba ko bakwiye kugabanyirizwa igiciro kuko ibintu bitagenda neza. Umwe muri bo ati “Batatugabanyirije tuzataha kuko nta baguzi.”

Ntitwashoboye kuvugana n’ubuyobozi bw’iri soko ariko Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yadutangarije ko abacuruzi bafite ishyirahamwe ryabo n’abayobora isoko bakagira iryabo, bityo babanza kuganira mbere yo gushyiraho ibiciro.

Agira ati “Nta muntu uraturegera ngo avuge ko ibiciro by’ubukode biri hejuru, gusa ntawe ukwiye kubihomberamo yaba ucururiza mu isoko cyangwa abashinzwe kuricunga. Igikwiye ni uko abacuruzi bakwegera abashinzwe imicungire y’isoko bakaganira, kuko ntitwavuga ko ibiciro biri hejuru nyamara imyanya mu isoko iri hafi gushira.”

Rukundo Eroge/Nyamagabe

1 Comment

1 Comment

  1. Andre uwimana

    November 5, 2020 at 17:32

    Birakabije rwose ubuyobozi bukwiriye kugira icyo bukora rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities