Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Abagabo batanu bafatanywe asaga ibihumbi 22 by’Amadolari bibye mu modoka

Abagabo batanu bari mu maboko ya Polisi bakurikinyweho kwiba Amadolari ya Amerika angana na 22,100 n’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda; bikekwa kuba barayibye uwitwa Mazimpaka Jean Nepo bayakuye mu modoka.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abafunzwe bakekwaho iki cyaha ni Jean Paul Nsengiyumva, Erneste Ntakirutimana, Modeste Ndigijimana, Janvier Manzi na Shabani Zambia; aba bakaba barafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi nyuma y’umunsi umwe bakoze ubu bujura; dore ko babukoze ku wa gatanu tariki 18. Aba uko ari batanu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief  Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ku itariki 18 Gucurasi 2018; Mazimpaka yamenyeshe Polisi mu karere ka Kayonza ko yibwe ariya madolari n’amafaranga y’u Rwanda. Polisi irakurikirana kugeza iyafatanye bariya bagabo batanu bayagabanye.

Yagize ati “Ubwo Mazimpaka yari muri gahunda ze mu karere ka Kayonza yageze  mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange aparika imodoka; yicara muri metero nkeya n’aho ayiparitse. Uriya witwa Nsingiyumva bari bavanye i Kigali wari wabonye ibyo bihumbi by’Amadolari n’Amafaranga y’u Rwanda mu modoka bajemo, yandikiye ubutumwa bugufi bariya bandi bane basanzwe bakora akazi k’ubukanishi mu Mujyi wa Rwamagana. Ababwira kumena iyo modoka bakiba ayo Madolari n’amafaranga y’u Rwanda yarimo, ndetse abarangira aho yari yayabonye; hanyuma baraza, bica imodoka yarimo bayakuramo.”

Yavuze ko Mazimpaka akigera ku modoka agasanga yibwe yahise yihutira kubimenyesha Sitasiyo ya Polisi iri hafi;  nyuma y’ibazwa , Nsengiyumva yemera ko ari we waranze aho yabonye ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda.

CIP Kanamugire yavuze ko Nsengiyumva amaze gufatwa yatanze amakuru yashingiweho mu gushaka no gufata abayakuye mu  modoka; bakaba barafashwe nyuma y’amasaha make (umunsi umwe) bakoze ubu bujura.

Yongeyeho ko Polisi imaze gufatana abo bagabo ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda  yamenyeshe nyirayo (Mazimpaka), ndetse imusaba kuza kuyafata.

Ashima, Mazimpaka yagize ati “Nkigera ku modoka ngasanga banyibye nihutiye kubimenyesha Polisi. Umupolisi wanyakiriye yanyijeje ko abanyibye bari bufatwe; kandi ko ibyo banyibye baza kubifatanwa . Nyuma y’amasaha make ntanze ikirego nagiye kumva numva Polisi irampamagaye imbwira ko Amadolari yose n’ibihumbi mirongo icyenda by’amafaranga y’u Rwanda; mu bihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda nibwe byafatanywe abagabo batanu; ndetse insaba ko naza kuyakira.”

Yagize kandi ati “Polisi y’Igihugu cyacu ikora kinyamwuga. Ndayishimira uburyo yita ku kibazo igejejweho kugeza gikemutse. Ndagira abandi inama yo kutagendana amafaranga menshi kuko byabaviramo kuyibwa nk’uko byangendekeye.”

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities