Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Hafashwe moto indwi zipakiye ibiyobyabwenge

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yakoze umukwabu ifata moto indwi zipakiye ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mukwabu wari uri muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, dore ko icyumweru cya mbere cy’ibi bikorwa byayo cyahariwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yaravuze ati “Mu mikwabu twakoreye mu mirenge itandukanye no mu bihe bitandukanye, twafatiyemo abantu barindwi bakekwaho ibi biyobyabwenge, tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigations Bureau -RIB).”

Mu bafashwe  harimo Faida Emmanuel wari utwaye moto ifite icyapa kiyiranga RD386V, ikaba yari ipakiye amakarito 16 ya Zebra Warage. Mwesigye Xavier wari utwaye moto ifite icyapa kiyiranga RB 455 W n’amakarito 14 ya Zebra Warage. Na ho Mukundabantu Paul wari ufite moto ifite Pulaki RC 020 S, akaba yarafashwe ubwo yarimo gufashaga abatunda ibiyobyabwenge bitandukanye kugira ngo babyinjize mu gihugu. Aba uko ari 3 bakaba barafatiwe mu kagari ka Rukomo, Umurenge wa Rukomo.

Undi wafatiwe muri uyu mukwabu ni Ndayisaba Aloys wafashwe afite litiro 30 za Lisansi n’amakarito 8 y’amavuta yo kwisiga, uyu we amaze gufatwa akaba yaranagerageje guha ruswa Umupolisi y’ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amureke yigendere; ariko yahise afatwa ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

CIP Kanamugire yibukije abaturage ko Zebra Warage ziri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ibinyobwa bigaragara kuri urwo rutonde harimo; Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie, ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) n’ibindi.

CIP Kanamugire yagize ati “Nubwo icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge gisa n’icyarangiye, imikwabu yacu izakomeza, kandi tuzakomeza gufatanya n’abaturage, kuko amakuru baduha ni yo atuma abakekwaho ibiyobyabwenge bafatwa.”

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities