Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, avuga ko yishimira kuba mu Rwanda kubera isuku, ubwiza bwa Kigali n’urugwiro rw’Abanyarwanda. Yagaragaje kandi ko intego ye ari ugufasha Amavubi gusubira mu Gikombe cya Afurika no kuzagera mu Gikombe cy’Isi, mu gihe inzozi zo kuzatoza mu Bwongereza zikiri mu bitekerezo bye.
Stephen Constantine, umutoza w’imyaka 64 uyobora Amavubi, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu yishimiye kubamo mu buzima bwe, by’umwihariko kubera isuku yarwo n’imyitwarire y’abaturage. Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Goal, cyasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2026, aho yaganiriye ku buzima bwe mu Rwanda, uko abona iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse n’icyerekezo afite mu mwuga wo gutoza.
Constantine, wanyuze mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Nepal, Malawi, Sudani na Pakistan, yavuze ko mu bihugu yagezemo, u Rwanda ari cyo gifite isuku yihariye. Ati: “U Rwanda ni cyo gihugu gifite isuku kurusha ibindi byose nagezemo. Bafite igikorwa bita Umuganda kiba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho abaturage bose bagira uruhare mu gusukura aho batuye.”
Yatanze urugero rw’urugendo yakoze avuye i Kigali ajya muri imwe muri Pariki z’Igihugu, avuga ko mu gihe cy’amasaha atatu yamaze mu nzira atigeze abona imyanda ku mihanda cyangwa mu midugudu banyuzemo.
Ku bijyanye na Kigali, yavuze ko ari umujyi mwiza, ariko ko imisozi myinshi iwuranga ishobora gutuma urugendo rurerure umuntu akora n’amaguru rumugora. Ati: “Umujyi wa Kigali ni mwiza cyane. Ni umujyi w’imisozi igihumbi. Ntushobora kugenda n’amaguru urugendo rurerure kuko uba ugiye guhura n’umusozi. Abantu baho ni imfura, bagira urugwiro kandi ni ahantu heza ho kuba.”
Imibereho n’ibiciro byo mu Rwanda
Constantine yavuze ko nubwo imishahara y’abakozi bamwe mu Rwanda itari hejuru nk’iyo mu bihugu bikize, ibiciro by’ibintu bimwe na bimwe bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bidahenze cyane ugereranyije n’ibyo mu Bwongereza.
Yasobanuye ko akodesha inzu yishyura amadolari 1.500 buri kwezi, ariko ko hari n’andi macumbi umuntu ashobora kubona ku madolari 200. Yanagarutse ku mafaranga akoreshwa mu mafunguro, avuga ko abantu batatu bashobora gusangira muri resitora bishyuye hagati y’amadolari 40 na 45.
Uyu mutoza kandi yatangiye kwiga Ikinyarwanda, aho agira amasomo kabiri mu cyumweru. Yavuze ko abona kumenya ururimi rw’igihugu akoreramo ari ingenzi mu gusobanukirwa umuco wacyo no kurushaho kuganira n’abagituye. Mu magambo amaze kumenya harimo Mwaramutse na Mwiriwe, nubwo yemera ko kwiga Ikinyarwanda bisaba umwete.
Amavubi afite intego yo gusubira muri CAN 2027
Ku bijyanye n’akazi ke mu Ikipe y’Igihugu, Constantine yavuze ko intego ya mbere ari ugufasha u Rwanda kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’imyaka irenga 20 rutacyitabira. Yagaragaje ko umupira w’amaguru w’u Rwanda watangiye kugira impinduka, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo Amavubi agere ku rwego rwifuzwa.
Yagereranyije uko u Rwanda rwari ruhagaze ku rutonde rwa FIFA mu bihe bitandukanye, avuga ko ubwo yari mu Rwanda mu 2014 rwari ku mwanya wa 64, nyuma rukagera ku wa 132, ariko ubu rukaba ruri ku wa 119.
Ku bijyanye n’amahirwe yo kubona itike ya CAN 2027, yavuze ko Amavubi akeneye amanota ane kugira ngo arusheho kwizera kuyigeraho, ariko ko imikino yari asigaje itari yoroshye. Ati “Dukeneye andi manota ane kugira ngo tujye mu Gikombe cya Afurika. Byaba ari ubwa mbere nyuma y’imyaka 22 cyangwa 23. Turabyifuza ariko dufite imikino ine ikomeye cyane. Nta cyo turageraho.”
Yibukije ko nubwo hari abamaze kugira icyizere nyuma y’uko Amavubi atsinda Cap-Vert, abakinnyi n’abatoza bagomba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye. Nyuma y’intsinzi kuri Cap-Vert, ubwo bamwe mu banyamakuru bamubwiraga ko u Rwanda rugiye kubona itike ya CAN, yabasubije mu Kinyarwanda ati “Doza!”, mu rwego rwo kubasaba gutuza no kudashyira igitutu ku ikipe itaragera ku ntego yayo.
Guteza imbere impano z’abakiri bato
Constantine yavuze ko kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda bisaba gushyira imbaraga mu bakinnyi bakiri bato, kuko ari bo bashobora kuzaba inkingi z’Ikipe y’Igihugu mu gihe kiri imbere. Yagaragaje ko yazanye Nicholas de-Long kugira ngo afashe gukurikirana no guteza imbere amakipe y’abato, anavuga ko hari gahunda zo gushakisha impano nshya mu Rwanda no hanze yarwo.
Yashimye kandi intambwe yatewe n’amakipe y’igihugu y’abato, aho Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yabonye itike y’Igikombe cya Afurika, mu gihe iy’Abatarengeje imyaka 23 yageze mu cyiciro cya kabiri cy’imikino yo gushaka itike y’Imikino Olempike. Mu rwego rwo kubaka umwimerere w’umupira w’u Rwanda, yavuze ko amakipe y’ibyiciro bitandukanye ari gukoresha uburyo bw’imikinire buhuriweho, ahanini bushingiye kuri 4-4-2.
Ikindi yagarutseho ni ubufatanye bwashyizweho hagati ya Shampiyona y’u Rwanda n’ikigo Hudl, gifite urubuga rwa Wyscout, rutuma amakipe n’abashinzwe gushaka abakinnyi babasha kureba amakuru n’imikinire yabo.
Yavuze ko gushyira imikino ya BK Pro League kuri uru rubuga bizafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kumenyekana no kubona amahirwe yo gukinira amakipe yo mu mahanga. Ati: “Impinduka zaratangiye. Abakinnyi bacu bazajya bagaragara kuri Wyscout, ku buryo amakipe yo hirya no hino ku Isi ashobora kubabona.”
Inzozi zo kuzatoza mu Bwongereza ntizamuvuyemo
Nubwo Constantine agaragaza ko yishimiye akazi akorera mu Rwanda, yavuze ko agifite icyifuzo cyo kuzatoza mu Bwongereza, igihugu akomokamo. Yavuze ko kuba yaratoje mu bihugu byinshi kandi akagira ibyo ageraho bitavuze ko yaretse icyifuzo cyo gukorera mu gihugu cye.
Yagize ati: “Birumvikana ko nifuza gutoza mu Bwongereza. Ndi Umwongereza, kuki ntabyifuza? Ariko sinzi niba bizigera bibaho. Nibiba bizaba, nibitabaho nta kibazo mfite.”
Uyu mutoza yigeze gukorera mu makipe yo mu Bwongereza arimo Millwall na Bournemouth. Yagaragaje ko atishimira kuba ubunararibonye afite butarahawe agaciro yifuza mu gihugu cye, mu gihe mu bindi bihugu yatozemo yagiye ahabwa ibihembo no gushimirwa.
Nubwo afite icyo cyifuzo, Constantine yavuze ko icyihutirwa kuri ubu ari ugufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo mu mupira w’amaguru. Yifuza ko Amavubi yabanza gusubira mu Gikombe cya Afurika, ariko kandi afite icyerekezo kirenze aho, cyo kuzafasha u Rwanda kwitabira Igikombe cy’Isi.
Ati: “Ndifuza cyane kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika. Nifuza no kurujyana mu Gikombe cy’Isi, nubwo bishobora kuzafata indi myaka.”
Mu gusoza ikiganiro, Constantine yanashishikarije abanyamahanga basura u Rwanda kutazacikwa no gusura Pariki z’Igihugu, ahantu haboneka ingagi zo mu misozi n’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu, avuga ko igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi n’abaturage bagira urugwiro.
Stephen Constantine yahawe inshingano zo gutoza Amavubi mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka kongera kwigaragaza mu ruhando rw’umupira w’amaguru muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
