Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Kimwe mu byatangaje Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi yaravuye mu Rwanda, ni uko yari yabwiwe ko hari abagatolika benshi baruta ababa i Roma.

Ikindi giteza urujijo Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato, ni amazina y’Abanyarwanda agenura iby’Imana, akaba ari na byo bituma benshi batagishaka kuyitwa kuko izina atari ryo muntu.

Ayo mazina ni nka: Bizimana, Nsengimana, Uwimana, Nsabimana, Niyonsenga, Nzayisenga n’ayandi nka Bizimungu…

Iyo usesenguye, ugasasanura neza, usanga harimo icyo umuntu yakwita ikinamico; gushakisha kubeshya cyangwa kwishakira indonke n’amaramuko hakoreshejwe izina ry’Imana.

Ibi kandi si bishya kuko na cyera Imandwa, kubandwa, gucuragura, kuraguza byaritabirwaga cyane kandi mu by’ukuri ntacyo byatangaga, ahubwo hari n’ababivanagamo ubusazi no guta umutwe.

Mu gihe umwana w’Umutambyi ari we mwanditsi w’iyi nkuru yari ashinzwe protocole (Porotokole) y’u Rwanda mu 1995, amadini yari mu Rwanda ntiyageraga no ku icumi. Mu gihe kitarenze imyaka makumyabiri, amadini n’insengero bimaze kugera ku bihumbi bibiri (2,000). Ibyo se ni iki bagenzi?

Umunyarwanda ati “mwitende?” Undi ati “mbigirente?” Nanjye musubize nti “kora nka Leta y’u Rwanda uko yabigenje.”

Reba abasengera mu mahema, mu ndaki, mu myobo no guhindura amazu y’abandi ingirwansengero no kudakurikiza amategeko y’iyobokamana, kuko ntawakwizera cyangwa ngo asobanure neza ikigamijwe.

Nawe se hari Insengero, Imisigiti yubatswe neza isobanutse iri ahagaragara, Insengero z’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda zigaragara zifite aba Pasitoro b’imfura, babyigiye hari abapadiri n’abashehe uti shwi da! Reka njye kwishakira imbehe, mbone amaturo n’amaramuko ahantu hadafututse!

Niba ari umushinga na byo simbyanze cyane ariko abantu bige gukorera mu mucyo no kugendera ku mategeko y’igihugu, twirinde akajagari ariko bafunga. Naho abasenga basengere heza kandi bamenye ko Uwiteka we ntakinishwa kandi abavuga ngo “Mana! Mana! Mana!!” sibo yumva kurusha abandi kuko Uwiteka, Rurema cyangwa Nyagasani ntarya ahubwo atanga umugati ku bamushakisha bicisha bugufi kandi mu kuri.

Prof Pacifique MALONGA.

Umwanditsi n’umunyamakuru wigenga.

1 Comment

1 Comment

  1. plummum

    March 8, 2018 at 06:09

    Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama muburyo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities