Theoneste Nkurunziza
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Bukamba , Akagari ka Ngondore, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bibukijwe ko inzu bubakirwa n’abaterankunga bagomba kuzifata neza.
Ibi babisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana bamwe mu bashigajwe inyuma n’amateka bagezwaho ibikorwa by’iterambere nyuma ntibabyiteho nk’ibyabo, rimwe na rimwe byanangirika bakarindira ababibasanira.
Kantarama Veneranda ni umwe mu batuye mu Mudugudu wa Bukamba, avuga ko bahawe amazu ariko atameze neza. Ati «Zirashaje! ko batinze kuza kongera kuzikora se! Nizisaza tuzongera dusubire hanze. Iriya yahariya yaritenguye iragwa, abantu barimo baba bagize amahirwe bavuyemo.»
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi busaba aba baturage guhindura imyumvire bagafata neza amazu bahawe aho gutegereza buri gihe abagiraneza. Ibi bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benihirwe Charlotte.
Agira ati «Ubu ngo ubu tubona hari intabwe yatewe ugereranije no mu bihe byashize wasangaga abantu bisenyeraho amazu ni ubwo navuga ko tutaragera aho twifuza mbona hari umurongo mwiza wuko hari aho tuzagera.»
Umukozi w’umushinga wa Croix rouge usanzwe ufasha aba basigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Gicumbi, Ndibwohe Jean Damas, avuga ko hakenewe ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Agira ati «Turabasaba gukomeza kugendera kuri gahunda ntibasenye amazu bagakomeza kugendana n’abandi muri gahunda y’iterambere , kubasanira byasaba amafaranga asaga miliyoni ijana na mirongo irindwi, birasaba ubufatanye n’izindi nzego.»
Mu mudugudu wa Bukamba mu karere ka Gicumbi, Croix Rouge y’u Rwanda yasaniye abashigajwe inyuma n’amateka inzu 45. Umuryango wa Croix rouge ufasha abasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Gicumbi washinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 1964.

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe imibereho myiza (Ifoto/Theoneste N.)
