Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi wa SNV ku Isi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, yakiriye mu biro bye Madamu Meike Van Ginneken, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV).

Impamvu y’uruzinduko rw’uyu muyobozi wa SNV ikaba kwari ukugaragariza Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya SNV mu Rwanda, ndetse no kuganira ku mishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Madamu Meike Van Ginneken yaboneyeho umwanya wo gutangiza gahunda nshya yo ku rwego rw’Isi ya SNV, ku wa 20 Kamena 2019.

Ginneken yagaragaje ko guhitamo kuza gutangiriza gahunda yabo yo ku rwego rw’isi mu Rwanda, byavuye ahanini ku rwego ruhambaye u Rwanda rwagaragaje mu gukorera mu mucyo, ndetse n’ubushake bwa politiki bugaragara mu nzego z’ubuyobozi bukuru mu Rwanda butuma ibigomba gukorwa bikorwa.

SNV Rwanda kuri ubu ikorera mu turere 13, yibanda ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi, ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo, amazi meza, isuku n’isukura, ndetse n’ingufu zitangiza.

SNV iri mu mugambi wo gukomeza gukorera mu Rwanda no gufatanya na Guverinoma mu gufasha Abanyarwanda kwigira.

Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa bya SNV bigira uruhare mu nzego zihariye z’ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba bagira uruhare mu guteza imbere icyaro.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities