Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Ni amatora yabaye ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, yabereye hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, abari biyamamaje bose hamwe bari 28.
Mu basenateri 12, babiri gusa nibo bashya. Abo ni Amandin Rugira wiyamamaje mu ntara y’amajyaruguru, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthène wiyamamaje mu Ntara y’Amajyepfo. Yari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.
Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru batowe ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.
Intara y’Amajyapfo ihagarariwe na Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.
Intara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.
Intara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.
Mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, amatora y’Abasenateri arakomeza hatorwa babiri, umwe ava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta na ho ava mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga.
Rene Anthere