Abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga bahawe ubumenyi bw’ibanze ku gukumira inkongi z’umuriro no kuzizimya hakoreshejwe ibikoresho biboneka hafi yabo, mu rwego rwo kugabanya ibihombo bishobora guterwa n’inkongi.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, kibanzirizwa no gusura ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’inkongi. Mu mahugurwa, abikorera basobanuriwe ko kugira ngo umuntu amenye uko yazimya umuriro, agomba gusobanukirwa n’ibintu bitatu by’ingenzi bituma ukomeza kwaka: ikirimo gushya, ubushyuhe n’umwuka.
Polisi yabasabye kandi kwita ku mutekano mu bikoni, birinda kwegeranya imbabura na gaz. Yanabibukije kwirinda gucomeka telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi ahari gaz, kugira ngo bagabanye ibyateza inkongi. Abitabiriye ayo mahugurwa beretswe uburyo bwo kuzimya umuriro muto wibasiye isafuriya iri ku mashyiga ya gaz, bayipfukisha umufuniko cyangwa ikiringiti gitose mu buryo bukwiye.
Polisi yanagaragaje ko hari kizimyamoto zikoreshwa n’abikorera zidafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’inkongi zafashe amagorofa yo hejuru, bityo ko ari ngombwa kumenya ubushobozi bw’ibikoresho umuntu afite n’igihe agomba gutabaza inzego zibishinzwe.
Mukashema Immaculée, umwe mu bitabiriye amahugurwa, yavuze ko mbere yayo atari azi neza icyo yakora igihe inkongi ibaye, ahubwo akumva ko kwiruka ari byo byamufasha gukira. Ati: “Namenye ko gutandukanya umuriro w’icyaka, ubushyuhe n’umwuka aribyo nkwiriye gukora mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yashimiye Polisi kuba yarateguye iki gikorwa kigamije kongerera abacuruzi ubumenyi bwo guhangana n’inkongi. Yavuze ko inkongi iherutse kwibasira isoko rya Musanze, igatwika ibikoresho n’ibicuruzwa byinshi, yabongereye impungenge ku mutekano w’aho bakorera. Ati: “Inkongi y’umuriro iza itunguranye iramutse ibaye ni byiza kumenya kuyirinda.”
Nyirishema yavuze ko bagiye kugirana inama n’ababishinzwe kugira ngo bakurikirane ibibazo n’ibitagenda neza byagaragajwe na Polisi, buri mucuruzi amenye ingamba agomba gufata mu rwego rwo gukumira inkongi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yasabye abacuruzi kugira kizimyamoto ntoya mu nyubako bakoreramo, kugira ngo babashe guhangana n’inkongi zoroheje zitarakwira. Ati: “Umuntu wese ucuruza turamusaba kugira kizimyamoto, kandi mu igenzura tuzajya dukora no gusuzuma ibyo bikoresho bizaba birimo.”
Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ryasabye abacuruzi gushaka ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi zoroheje, ariko rishimangira ko igihe umuriro urenze ubushobozi bwabo bagomba kwitabaza Polisi aho kwishyira mu kaga.
Iyi gahunda igamije kongerera abikorera ubushobozi bwo gukumira inkongi hakiri kare, kurinda ubuzima bw’abantu no kugabanya igihombo cy’ibicuruzwa n’ibindi bikoresho bishobora kwangizwa n’umuriro.
