Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage b'Akarere ka Ngoma

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame agirira mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye abaturage bo mu karere ka Ngoma yasuye kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, ko n’ubwo ako karere gatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko umusaruro uvamo ukiri muke cyane.

Perezida Kagame yavuze ko ubukene atari ikintu cyiza cyo kubana na cyo, kuko iyo hari uburyo bwo kuburwanya abantu baba bakwiriye gushyiramo imbaraga nyinshi ku mpande z’abaturage n’inzego za Leta zishinzwe kubunganira.

Perezida Kagame yavuze ko gukorakandi abantu bagakora byiza ari byo birwanya ubukene. Yongeraho ko uburyo bwiza bwo gutsinda ubukene ari uguhera ku bikwegereye kandi bishoboka.

Yagize ati “Hano bavuze ukuntu haba ubuhinzi n’ubworozi, ibyo turabifite reka ari na byo duheraho ariko na byo biracyakorwa ku rwego rudashimishije kuko umusaruro uracyari hasi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko bifuza gufashwa kuhira hakoreshejwe amazi y’Akagera n’Ibiyaga, ariko iyo gahunda ikaba ikeneye nibura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 40.

Perezida Kagame yavuze ko nta gutegereza imvura kandi bizwi ko bigoye kugwa kwayo ahubwo ko hakoreshwa gukoresha n’amazi y’ibiyaga na Leta ikabongerera imbaraga.

Ibibazo byo mu bihinzi kandi ngo byanakemuka ku borozi igihe barinda amatungo indwara, amatungo akaba ubukungu bw’abaturage.

Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa Cyenda mu turere dukennye cyane mu gihugu n’abaturage basaga 45% bakennye cyane.

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage b'Akarere ka Ngoma
Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage b’Akarere ka Ngoma

By Editor

7 thoughts on “Ngoma: Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uracyari hasi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *