Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame agirira mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye abaturage bo mu karere ka Ngoma yasuye kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, ko n’ubwo ako karere gatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko umusaruro uvamo ukiri muke cyane.
Perezida Kagame yavuze ko ubukene atari ikintu cyiza cyo kubana na cyo, kuko iyo hari uburyo bwo kuburwanya abantu baba bakwiriye gushyiramo imbaraga nyinshi ku mpande z’abaturage n’inzego za Leta zishinzwe kubunganira.
Perezida Kagame yavuze ko gukorakandi abantu bagakora byiza ari byo birwanya ubukene. Yongeraho ko uburyo bwiza bwo gutsinda ubukene ari uguhera ku bikwegereye kandi bishoboka.
Yagize ati “Hano bavuze ukuntu haba ubuhinzi n’ubworozi, ibyo turabifite reka ari na byo duheraho ariko na byo biracyakorwa ku rwego rudashimishije kuko umusaruro uracyari hasi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko bifuza gufashwa kuhira hakoreshejwe amazi y’Akagera n’Ibiyaga, ariko iyo gahunda ikaba ikeneye nibura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 40.
Perezida Kagame yavuze ko nta gutegereza imvura kandi bizwi ko bigoye kugwa kwayo ahubwo ko hakoreshwa gukoresha n’amazi y’ibiyaga na Leta ikabongerera imbaraga.
Ibibazo byo mu bihinzi kandi ngo byanakemuka ku borozi igihe barinda amatungo indwara, amatungo akaba ubukungu bw’abaturage.
Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa Cyenda mu turere dukennye cyane mu gihugu n’abaturage basaga 45% bakennye cyane.

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage b’Akarere ka Ngoma

cruises from Sydney
July 3, 2016 at 20:32
Looking forward to reading more. Great blog. Great.
more information
June 27, 2016 at 17:52
This is one awesome article.Really thank you! Will read on
more information
June 22, 2016 at 08:27
I truly appreciate this article post.Really thank you! Really Cool.
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 21:59
Really informative post.Thanks Again. Great.
to read more
June 7, 2016 at 07:05
Really informative article post. Will read on…
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 10:32
Major thankies for the blog.Really looking forward to read more. Really Cool.
fuck your mom
May 23, 2016 at 13:28
I8PiKz It as just permitting shoppers are aware that we are nonetheless open for company.