Urugaga rw’amasendika rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), bavuga ko Ikibazo cy’imishahara fatizo gihangayikishije kubera Iteka rya minisitiri ridasohoka. Itegeko rigenderwaho rimaze imyaka 42, ariko MIFOTRA ivuga ko hari ibigomba kubanza kunozwa hagasohoka irindi, nyamara hashize imyaka 7 Itegeko ry’umurimo rihaye Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho iryo teka.
Itangazo rijyanye n’umunsi w’umurimo ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Mata 2016, CESTRAR ivuga ko habaye ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi ndetse na Guverinoma, bemeza ibigomba kujya mu Iteka ry’umushahara fatizo, hibazwa impamvu ridasohoka, kuko hari byinshi bishobora guhinduka rikomeje gutinda.
Bagasaba ko iryo teka ryasohoka mu gihe gito gishoboka, kugira ngo ibyumvikanyweho bidata agaciro bitewe n’imihindagurikire y’ubukungu.
“Hakurikijwe amategeko, umushahara fatizo mpuzandengo uracyari ku mafaranga 100 ku munsi nk’uko biteganijwe kuva mu 1974, ndetse no mu 1980, hashize imyaka 36; bikaba bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara mu bigo byigenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura pansiyo ihabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikajyana n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.” Manzi Eric, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo yo ivuga ko isanga igihe gishize kijyanye n’ibyagombaga kubanza kunozwa kugira ngo hatazashyirwaho umushahara fatizo wabera umuzigo abakoresha, cyangwa se abakozi bagahabwa make ku buryo batakwiteza imbere, kandi ukaba ugomba kujyana n’imiterere y’ubukungu n’amategeko igihugu kigenderaho.
Kugira ngo umushahara fatizo ugenwe byasabye inyigo, biganirwaho hagati y’abahagarariye abakozi n’abakoresha, binanyura no mu nama y’igihugu y’Umurimo, ubu umushinga w’iteka ukaba warateguwe.
“Hariho gahunda n’icyerekezo cy’uko hashyirwaho amafaranga y’umushahara fatizo nk’uko biteganywa n’Itegeko ry’umurimo ryo mu 2009. Byasabye igihe kugira ngo inyigo ikorwe, kugira ngo hatazabaho gushyiraho amafaranga umukoresha atashobora kwishyura, kimwe n’uko hatashyirwaho atafasha umukozi kwiteza imbere.” Tubanambazi Edmond, Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Umurimo akaba n’Umuvugizi wa MIFOTRA.
“Bifata igihe kubitegura kuko ibivamo biba bishingiye ku bushobozi bw’ubukungu, hashingiwe ku bushobozi bw’abakoresha mu by’ubukungu, hashingiwe kandi ku musaruro w’abakozi. Kugena umushahara fatizo bisaba kubisuzuma byisumbuye, ku buryo bitahungabanya ubukungu bw’igihugu… ni ugufasha abantu bakora kudakora baguma mu bukene. Hanarebwa kandi muri rusange amategeko yakenerwa kuvugururwa, yaba ay’umurimo cyangwa se n’ayandi hagamijwe kugena umushahara fatizo wagenderwaho.” Byongerwaho na Tubanambazi Edmond.
MIFOTRA ivuga ko n’ubwo ntaho byanditse mu mategeko, umushahara fatizo wagiye uhinduka bitewe n’isoko ry’umurimo n’imiterere y’ubukungu, kuko abakoresha bumvikana n’abakozi ku mushahara fatizo.
Iteka rigena Umushahara fatizo mu buryo bwemewe n’amategeko ryashyizweho mu 1974,icyo gihe wabarirwaga ku mafaranga 60, hajyaho Iteka riwuvugurura mu 1980, ushyirwa ku mafaranga 100. Itegeko ry’umurimo ryo mu 2009, rivuga ko Minisitiri w’Umurimo ashyiraho Iteka ry’umushahara fatizo mpuzandengo, imyaka ibaye irindwi rigitegerejwe.
Si ikibazo cy’umushahara fatizo gusa, kuko n’ikibazo cya marimu cyagarutsweho. “Ikibazo cy’umushahara wa Mwarimu na n’ubu ntikirakemuka, mu gihe ari we gicumbi cy’ubumenyi abantu bose bavomaho. Turasaba ko ikibazo cy’umushahara wa Mwarimu cyigwa uko bikwiye na we agashobora kubaho neza ashishikariye umurimo akora.” Mubera Martin, Perezida wa CESTRAR.
Icyagarutsweho ni uko bamwe mu bakozi imishahara yabo itagendanye n’ibiciro biri ku isoko, ubusumbane mu mishahara budasobanutse; ibyo bikwiye ko abakozi babicishije mu mishyikirano rusange bagira ijambo mu kugena ibyiciro by’akazi (categories) ndetse n’umushahara.
Kubahiriza amategeko agenga umurimo bikwiye gushyirwamo imbaraga kandi abagenzuzi b’umurimo n’inkiko ziburanisha imanza z’amakimbirane ashingiye z’umurimo bakongererwa ubushobozi ku buryo byagabanya akarengane mu bakozi.
N’ubwo hakiri ibibazo bitarabonerwa umuti, abakozi barahamagarirwa gukunda umurimo, kuzuza neza inshingano zabo no kurushaho kwitabira gahunda za Leta mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Sendika zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, zongera umusaruro, abakozi bose bakaba bahamagarirwa kuyoboka amasendika nk’uko bitangazwa na CESTRAR.
Rene Anthere Rwanyange
anthers2020@gmail.com




This post will assist the internet visitors for creating new website or even a blog from
time here at web, however I know I am getting knowledge all the time by
I truly appreciate this blog post.Thanks Again. Really Great.
Very neat blog.Much thanks again. Want more.
Thanks again for the blog.Thanks Again. Really Great.
The whole look of your web site is fantastic, let well as the content material! Excellent weblog right here! Additionally your site quite a bit up very fast!
we could greatly benefit from each other. If you are interested feel free
I truly appreciate this post. Great.
Im thankful for the blog article.Much thanks again.
Thanks for sharing, this is a fantastic blog post.Really thank you! Awesome.
Thanks again for the blog.Thanks Again. Great.
I think this is a real great blog post. Great.
Topoq4 You are my role designs. Many thanks to the post
FmTvLu It is in reality a nice and helpful piece of information. I am satisfied that you shared this helpful info with us. Please stay us up to date like this. Thanks for sharing.