Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itegeko ry’umushahara fatizo rimaze hafi imyaka 40 ritavugururwa

Camarade Manzi Eric, Umunyabanga Mukuru wa CESTRAR

Urugaga rw’amasendika rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), bavuga ko Ikibazo cy’imishahara fatizo gihangayikishije kubera Iteka rya minisitiri ridasohoka. Itegeko rigenderwaho rimaze imyaka 42, ariko MIFOTRA ivuga ko hari ibigomba kubanza kunozwa hagasohoka irindi, nyamara hashize imyaka 7 Itegeko ry’umurimo rihaye Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho iryo teka.

Itangazo rijyanye n’umunsi w’umurimo ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Mata 2016, CESTRAR ivuga ko habaye ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi ndetse na Guverinoma, bemeza ibigomba kujya mu Iteka ry’umushahara fatizo, hibazwa impamvu ridasohoka, kuko hari byinshi bishobora guhinduka rikomeje gutinda.

Bagasaba ko iryo teka ryasohoka mu gihe gito gishoboka, kugira ngo ibyumvikanyweho bidata agaciro bitewe n’imihindagurikire y’ubukungu.

“Hakurikijwe amategeko, umushahara fatizo mpuzandengo uracyari ku mafaranga 100 ku munsi nk’uko biteganijwe kuva mu 1974, ndetse no mu 1980, hashize imyaka 36; bikaba bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara mu bigo byigenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura pansiyo ihabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikajyana n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.” Manzi Eric, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo yo ivuga ko isanga igihe gishize kijyanye n’ibyagombaga kubanza kunozwa kugira ngo hatazashyirwaho umushahara fatizo wabera umuzigo abakoresha, cyangwa se abakozi bagahabwa make ku buryo batakwiteza imbere, kandi ukaba ugomba kujyana n’imiterere y’ubukungu n’amategeko igihugu kigenderaho.

Kugira ngo umushahara fatizo ugenwe byasabye inyigo, biganirwaho hagati y’abahagarariye abakozi n’abakoresha, binanyura no mu nama y’igihugu y’Umurimo, ubu umushinga w’iteka ukaba warateguwe.

“Hariho gahunda n’icyerekezo cy’uko hashyirwaho amafaranga y’umushahara fatizo nk’uko biteganywa n’Itegeko ry’umurimo ryo mu 2009. Byasabye igihe kugira ngo inyigo ikorwe, kugira ngo hatazabaho gushyiraho amafaranga umukoresha atashobora kwishyura, kimwe n’uko hatashyirwaho atafasha umukozi kwiteza imbere.” Tubanambazi Edmond, Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Umurimo akaba n’Umuvugizi wa MIFOTRA.

“Bifata igihe kubitegura kuko ibivamo biba bishingiye ku bushobozi bw’ubukungu, hashingiwe ku bushobozi bw’abakoresha mu by’ubukungu, hashingiwe kandi ku musaruro w’abakozi. Kugena umushahara fatizo bisaba kubisuzuma byisumbuye, ku buryo bitahungabanya ubukungu bw’igihugu… ni ugufasha abantu bakora kudakora baguma mu bukene. Hanarebwa kandi muri rusange amategeko yakenerwa kuvugururwa, yaba ay’umurimo cyangwa se n’ayandi hagamijwe kugena umushahara fatizo wagenderwaho.” Byongerwaho na Tubanambazi Edmond.

MIFOTRA ivuga ko n’ubwo ntaho byanditse mu mategeko, umushahara fatizo wagiye uhinduka bitewe n’isoko ry’umurimo n’imiterere y’ubukungu, kuko abakoresha bumvikana n’abakozi ku mushahara fatizo.

Iteka rigena Umushahara fatizo mu buryo bwemewe n’amategeko ryashyizweho mu 1974,icyo gihe wabarirwaga ku mafaranga 60, hajyaho Iteka riwuvugurura mu 1980, ushyirwa ku mafaranga 100. Itegeko ry’umurimo ryo mu 2009, rivuga ko Minisitiri w’Umurimo ashyiraho Iteka ry’umushahara fatizo mpuzandengo, imyaka ibaye irindwi rigitegerejwe.

Si ikibazo cy’umushahara fatizo gusa, kuko n’ikibazo cya marimu cyagarutsweho. “Ikibazo cy’umushahara wa Mwarimu na n’ubu ntikirakemuka, mu gihe ari we gicumbi cy’ubumenyi abantu bose bavomaho. Turasaba ko ikibazo cy’umushahara wa Mwarimu cyigwa uko bikwiye na we agashobora kubaho neza ashishikariye umurimo akora.” Mubera Martin, Perezida wa CESTRAR.

Icyagarutsweho ni uko bamwe mu bakozi imishahara yabo itagendanye n’ibiciro biri ku isoko, ubusumbane mu mishahara budasobanutse; ibyo bikwiye ko abakozi babicishije mu mishyikirano rusange bagira ijambo mu kugena ibyiciro by’akazi (categories) ndetse n’umushahara.

Kubahiriza amategeko agenga umurimo bikwiye gushyirwamo imbaraga kandi abagenzuzi b’umurimo n’inkiko ziburanisha imanza z’amakimbirane ashingiye z’umurimo bakongererwa ubushobozi ku buryo byagabanya akarengane mu bakozi.

N’ubwo hakiri ibibazo bitarabonerwa umuti, abakozi barahamagarirwa gukunda umurimo, kuzuza neza inshingano zabo no kurushaho kwitabira gahunda za Leta mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Sendika zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, zongera umusaruro, abakozi bose bakaba bahamagarirwa kuyoboka amasendika nk’uko bitangazwa na CESTRAR.

Rene Anthere Rwanyange

anthers2020@gmail.com

Camarade Manzi Eric, Umunyabanga Mukuru wa CESTRAR

Camarade Manzi Eric, Umunyabanga Mukuru wa CESTRAR. Photo: Panorama

 

Abahagarariye amasendika bagira umwanya wo kuganira ku mategeko ajyanye n'umurimo

Abahagarariye amasendika bagira umwanya wo kuganira ku mategeko ajyanye n’umurimo. Photo: Panorama

Tubanambazi Edmond, Umujyanama mu biro bya Minisitiri, akaba n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo

Tubanambazi Edmond, Umujyanama mu biro bya Minisitiri, akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Photo: Internet

14 Comments

14 Comments

  1. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 21:52

    This post will assist the internet visitors for creating new website or even a blog from

  2. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 19:39

    time here at web, however I know I am getting knowledge all the time by

  3. to read more

    June 23, 2016 at 13:04

    I truly appreciate this blog post.Thanks Again. Really Great.

  4. for more information

    June 20, 2016 at 14:52

    Very neat blog.Much thanks again. Want more.

  5. more information

    June 17, 2016 at 12:28

    Thanks again for the blog.Thanks Again. Really Great.

  6. football

    June 16, 2016 at 18:54

    The whole look of your web site is fantastic, let well as the content material! Excellent weblog right here! Additionally your site quite a bit up very fast!

  7. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 23:24

    we could greatly benefit from each other. If you are interested feel free

  8. to read more

    June 10, 2016 at 16:51

    I truly appreciate this post. Great.

  9. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 11:36

    Im thankful for the blog article.Much thanks again.

  10. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 10:10

    Thanks for sharing, this is a fantastic blog post.Really thank you! Awesome.

  11. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 07:38

    Thanks again for the blog.Thanks Again. Great.

  12. for more info

    June 3, 2016 at 12:59

    I think this is a real great blog post. Great.

  13. fuck your mom

    May 23, 2016 at 17:56

    Topoq4 You are my role designs. Many thanks to the post

  14. big dildos

    May 23, 2016 at 17:53

    FmTvLu It is in reality a nice and helpful piece of information. I am satisfied that you shared this helpful info with us. Please stay us up to date like this. Thanks for sharing.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities