Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi umugore witwa Maureen Wechinwu imufatanye abana 15 batarageza imyaka y’ubukure. Uyu mugore wigize Uwihaye Imana bivugwa ko yari agiye gucuruza aba bana.
Ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo guhumbahumba ba rushimusi bashimuta bakanacuruza abana ndetse ko banateye urugo rw’uyu mugore bafite amakuru yizewe. Uyu mugore we yiregura avuga ko ari umukozi w’Imana abo bana ari abo arera.
Bamwe mu bana basanzwe mu rugo rw’uyu mugore bavuze ukuntu bagiye bashimutwa bakazanirwa uyu wiyitirira Uwihaye Imana, kugira ngo azabagurishe ngo haba mu gihugu cyangwa no hanze.
Maureen w’imyaka 44 ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa ndetse agakomeza kugaragaza ko ngo yahoze ari pasiteri mu Bwongereza.
Panorama
