Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Abantu 18 bafatanwe imifuka y’amakara batwitse mu mashyamba ya Leta

Ku wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yakoze umukwabo wo gufata abantu  bakekwaho gutema amashyamba ya leta bakayatwikamo amakara.

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze  hafashwe  abantu 18, bafatanwa  imifuka 21 y’amakara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi, yavuze ko uyu mukwabo wakozwe nyuma yo kubona ko amashyamba ya leta aherereye muri iriya mirenge agenda atemwa n’abantu batabifitiye uruhushya.

Yagize ati “Iyo ugeze mu mashyamba ya leta ubona ko bayatemamo ibiti kenshi,tukanabona abantu bagurisha amakara batabifitiye ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata.”

CIP Karekezi avuga ko abafashwe bemera ko bamwe amakara bayatwika mu mashyamba yabo mu buryo butemewe  abandi bavuga ko batema amashyamba ya leta bakajya kuyatwikira mu ngo zabo.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba ngo aritwike kabone niyo ryaba  ari irye yitereye atabifitiye uruhushya rutangwa n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi.Hari abashinzwe gusuzuma ko ishyamba ryeze kuburyo ryatemwa, baguha ibyangombwa ukaritema, iyo  bidakozwe gutyo uba wangije  ibidukikije.”

CIP Karekezi yagaragarije abaturage akamaro k’amashyamba mu buzima bwa muntu harimo nko kurwanya ubutayu agakurura imvura ,asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu kurinda ibidukikije batangira amakuru ku gihe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities