Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Paris: Ubushinjacyaha bwabasabiye Ngenzi na Barahira igifungo cya burundu

Habura iminsi ibiri gusa ngo urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rufate icyemezo cya nyuma mu rubanza ruregwamo Ngenzi Octavien na Barahira Tito kubera icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko bakoreye ahahoze ari Komini Kabarondo, Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu, cyiyongeraho imyaka makumyabiri n’ibiri y’igifungo bari mu kato.

Nyuma yo kugaragaza ko aba bagabo bombi “bagize uruhare rutaziguye mu mugambi mushya wo kurimbura abatutsi”, Umushinjacyaha Frederic Bernardo yagize ati “Barahira yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi na we ubwe arica. Ibiganza bye byuzuye amaraso. Mu gihe Ngenzi we atishe, ahubwo yatumye abica bica. We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko”.

Mu gusobanura mpamvu za kiriya gihano “kiremereye kuruta ibindi”, umushinjacyaha yagize ati” umwicanyi uzabanyura imbere ejobundi yarishe abantu umunani muzamubwira iki, niba abarimbura imbaga badahanwe by’intangarugero?”

Mu myanzuro y’ubushinjacyaha yatangiye kugezwa imbere y’urukiko ejo hashije nimugoroba ikaba yashojwe uyu munsi, umushinjacya yemeza ko babaye “icyanzu cy’urupfu” rw’abatutsi muri Kabarondo, ikiraro cy’umugambi mubisha wo kurimbura abatutsi. Ikibabaje ariko ngo ni uko na nyuma y’ibimenyetso byinshi, bakomeje kwiregura bavuga ko ari “akagambane”, barangwa no guhakana no gupfobya jenoside.

Ejo ababuranira abahohotewe bari bagarutse ku bugome abaregwa bombi bakoranye jenoside bukaba bukibagaragaraho, kwambura agaciro ikiremwamuntu,… Nk’aho Barahira yivugiye ko umwotsi wa kiliziya ishya, yaketse ko “impunzi zitetse”, kujugunya abantu mu myobo nk’abajugunya umwanda n’ibindi…Cyangwa se kuba, nk’abantu b’abakirisitu, barahambye abantu nta “padiri, imamu, cyangwa se undi munyedini”.

Mu rwego rwa mbere, mu mwaka wa 2016, ku mataliki nk’aya n’ubundi, abaregwa bombi bari bahamwe n’icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze mu mugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, baze bahanishwa igifungo cya burundu.

Ejo hazumvwa imyanzuro y’uwego rw’abunganira abaregwa.Ku wa gatanu, mbere y’uko urukiko rujya kwiherera ngo rubone gufata icyemezo kuri uru rubanza, mu gitondo abaregwa bazabanze basabwe, mu gihe gito gishoboka, kugira icyo bongera ku rubanza rwabo.

Inkuru dukesha PAX PRESS

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities