Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Masaka: Abagize AERG/IPRC Kigali bashimiye abamugariye ku rugamba

Iyi mashini ikoreshwa umurimo wo gusoza imyenda n'indodo zisobekeranyije yahawe Koperative UMUHOZA ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana ane (Ifoto/Panorama)

“Umurage w’ubutwari mwadutoje natwe tuzawuraga abazadukomokaho. Nimuhumure ntacyo muzaba turahari…”

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu biganiro byabaye hagati y’abagize Umuryango w’Abayeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, basuraga abamugariye ku rugamba batuye mu kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

Uru ruzinduko rwari ruherekejwe no gusangira ibyishimo by’umunsi mukuru wo kwibohora, batera inkunga Koperative UMUHOZA igizwe n’abanyamuryango cumi na batandatu, barimo abagore bashakanye n’abamugariye ku rugamba ndetse na bamwe mu bagore bari abasirikare.

Uru rubyiruko rwatanze inkunga y’ibyarahani cumi na bibiri birimo cumi na kimwe bisanzwe ndetse n’ikindi gisoza imyenda hakoreshejwe ubudodo busobokeranyije. Iyo nkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane (1,400,000Frw), yose yavuye mu kwigomwa kw’abo banyeshuri, batanga make ku yo bahabwa yo kubafasha kubaho ku ishuri.

Ngabitsinze Ferdinand, ni umunyeshuri muri IPRC Kigali, akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG IGIHOZO, ukorera muri IPRC Kigali. Uyu muryango ugizwe n’abanyeshuri Magana inani na makumyabiri na batatu.

Ngabitsinze avuga ko igikorwa cyo gufasha abamugariye ku rugamba cyakomotse hagati muri bo nk’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana ubutwari ababarokoye bagize.

Agira ati “Bagize ubutwari baritanga baza kuturokora bamwe basize amashuri, basize imiryango, baza bazi neza ko bashobora no kuhasiga ubuzima. Ibyo duhora tubibashimira iteka kandi tubahoza ku mutima. Umurage n’ubutwari badutoje natwe tuzawuraga abazadukomokaho.”

Akomeza avuga ko batekereje igikorwa cyo kubagurira ibyarahani mu rwego rwo kubagaragariza ko bahora babazirikana, bareba icyo babakorera kugira ngo babereke ko hari abahora babazirikana.

Ati “Twaricaye mu muryango wacu, dutekereza icyo twakora, buri muntu wese agira icyo yigomwa kuri buruse ahabwa, atanga nibura amafaranga igihumbi, dushobora gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi Magana ane. Twahisemo kubashyigikira mu mushinga wabo batangiye wo kudoda, kuko imashini bari bafite ari izo bakodeshaga.”

Mbabazi Laura, ni umuyobozi wa Koperative UMUHOZA-RUSHESHE. Avuga ko bamaze kugera kuri byinshi birimo kudoda ibikapu, imyenda ikoze mu bitenge, bafite intebe zikodeshwa n’abafite ubukwe ariko kandi banafite abanyeshuri bigisha kudoda.

Akomeza avuga ko ubusanzwe bakodeshaga imashini ariko inkunga bahawe igiye kubakomeza kurushaho. Ati “Twishimiye iyi nkunga kuko mu mashini baduhaye harimo n’iyasabaga ko tugomba kujyana mu mujyi ibyo twadoze kugira ngo babisoze neza. Ubwo ibaye iyacu ni intambwe ikomeye duteye ntituzongera guhendwa. Twakoreshaga imashini zitari izacu, ariko ubu tubonye imbaraga.”

Kabanda Jeannette ni umukozi ushinzwe ibikorwa muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC). Ashimira cyane AERG IGIHOZO ku nkunga bateye koperative UMUHOZA, kuko ari ukubafasha gutera intambwe mu mushinga batangiye w’ubudozi.

Agira ati “Iyo tubonye umufatanyabikorwa nk’uyunguyu uza kunganira komisiyo mu bikorwa byayo biratunezeza. Iyo tubihuje n’umunsi wo kwibohora, twumva ari byiza guha agaciro abantu batanze ubuzima bwabo, gutanga ingingo zabo baharanira kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi nkunga irafasha abagenerwabikorwa gukomeza kwigira,kandi bizafasha n’abakomokaho.”

Kabanda asaba abagenerwabikorwa gufata neza inkunga bahabwa kandi bakazibyaza umusaruro, ku buryo n’abana babakomokaho bakazabibonamo inyungu. Anabasaba gukomeza gukora bakagura ibikorwa byabo.

Koperative UMUHOZA yashinzwe muri Mutarama 2016, yari isanzwe ifite ibyarahani cumi na bitanu ikodesha, impano bahawe ikaba yatumye ubu bageze ku byarahani makumyabiri na birindwi. Bafite abanyeshuri bigisha kudoda barimo abari makumyabiri na barindwi n’abagore barindwi.

Rene Anthere Rwanyange

Abanyeshuri bagize AERG IGIHOZO, Umuyobozi wa IPRC, Abakozi ba RDRC n’abagize Koperative igihozo bishimira umunsi wo kwibohora (Ifoto/Panorama)

Ibyarahani byatanzwe na AERG IGIHOZO Bifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (Ifoto/Panorama)

Ngabitsinze Ferdinand, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG IGIHOZO, ukorera muri IPRC Kigali (Ifoto/Panorama)

Mbabazi Laura, umuyobozi wa Koperative UMUHOZA-RUSHESHE (Ifoto/Panorama)

Kabanda Jeannette, umukozi ushinzwe ibikorwa muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare -RDRC (Ifoto/Panorama)

Nyuma yo kuganira bacinye akadiho (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Murindahabi Diogene, yakiriye ishimwe bahawe n’abagize Koperative UMUHOZA (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities