Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Embaló wa Guinea-Bissau

Panorama

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa  Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bitangaza ko Perezida Kagame na Umaro baganiriye muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika, by’umwihariko, n’Isi muri rusange ndetse n’uko ibihugu byombi byanoza imikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.

By’umwihariko abakuru b’ibihugu byombi bafitanye umubano wihariye kuko mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Bissau, mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló yamwambitse umudali uhabwa Umukuru w’Igihugu w’inshuti y’akadasohoka y’iki gihugu uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’.

Amílcar Cabral Medal ni umudari uhabwa abakuru b’ibihugu b’inshuti z’akadasohoka ba Guinée-Bissau. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities