Jeanne d’Arc Munezero
Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye ya Kabgayi B, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya abana ba banyeshuri yigishaga uburyo yabikoragamo abahohotera bikaba byemenzwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Raporo ijyanye n’ibyo aregwa igaragaza ko uriya mugabo w’imyaka 55, akekwaho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota.
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 ahagana saa ine (10h00 a.m) nib wo bivugwa ko Mitsindo Gaëtan, warushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye ya Kabgayi B, yatawe muri yombi. Ni nkuru dukesha UMUSEKE.
Ibi bikaba byemenzwa na bamwe mu banyeshuri uyu muyobozi yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina, abanyeshuri batandukanye harimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga bavuga ko yasambanyaga abandi akabasoma, ndetse hakaba bamwe akorakora gusa.
Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje Inzego zikuriye ishuri kugeza ubwo uriya muyobozi ushinzwe amasomo, yemeye ibyo ashinjwa ndetse asaba imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Muri ubu buhamya abahohotewe ntago hari butanganzwe amazina yabo kubera ko batujuje imyaka y’ubukure. Umwe ati “Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye, nasohotse meze nk’uwahahamutse. Nyuma uyu muyobozi yanditse ansaba imbabazi ku ihohotera yankoreyenda, ariko kandi ntibyambujije kubimenyesha Inzego z’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabibwiye RIB icyo gihe.”
Akomeza avuga ko kandi hari n’umunyeshuri w’umuhungu twigana, uriya muyobozi yahoraga amusohora kugira ngo adakurikirana abanyeshuri bagenzi be ahohotera.
Bamwe mu bakorana n’uyu Muyobozi ushinzwe amasomo bavuga ko batahakana cyangwa ngo bemeze ibivugwa kuri we kuko hari hashize igihe bihwihwiswa ko ahohotera abanyeshuri. Umwe yagize ari: “Iminsi y’igisambo ni 40 uyu munsi yafashwe.”
Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste yavuze abakozi ba RIB bahageze mu gitondo bamubwira ko bashaka uriya muyobozi ushinzwe amasomo baramujyana. Ati: “Icyaha bamukurikiranyeho ntacyo batubwiye, Gusa nta kibazo asanganywe ibirenze kuri ibyo tategereza icyo inzego zibishinzwe zizatangaza”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeye ko uriya muyobozi ushinzwe amasomo yatawe muri yombi.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rurashimira abagiye batanga amakuru kugira ngo biriya bikorwa bimenyekane, ikanashishikariza abanyeshuri kujya bashirika ubwoba bagatanga amakuru ku murezi ufite imico mibi, cyangwa ubashuka ngo abakoreshe imibonano mpuzabitsina.
Amategeko ateganya ko uhamijwe n’urukiko kiriya cyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200Frw ariko atarenze ibihumbi 300Frw.
