Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije u Burundi n’abarundi bose

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yihanganishije abaturage b’igihugu cy’u Burundi ku bwo kubura Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse azize uburwayi.

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abarundi bose kubera urupfu rwa Pierre Nkurunziza wari Umukuru w’igihugu cyabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ndetse na we ubwe bihanganishije igihugu cy’u Burundi n’abagituye ku bw’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yanihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza, awusabira umugisha ku Mana.

Kuri iki gicamunsi nibwo umufasha wa Nkurunziza yageze mu gihugu cy u Burundi aho yaravuye mubitaro bya Kenya aho yaramaze iminsi arwariye. Denise Nkurunziza amaze iminsi arwariye muri bimwe mu bitaro bikomeye biri Nairobi muri Kenya, amakuru akaba avuga ko ‘ashobora kuba yari arwaye cyangwa akirwaye’ COVID-19.

Kuwa Kabiri taliki 25, Gicurasi, 2020, urubuga rwa SOS Media rwatangajwe ko Denise Bucumi Nkurunziza yajyanywe igitaraganya mu ndege yerekeza muri Kenya.

Amakuru twamenye icyo gihe yavugaga ko Denise Bucumi Nkurunziza yavurirwaga mu gace gatuwe n’abakire cyane kitwa Karen mu murwa mukuru Nairobi.

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Kabiri taliki 09, Kamena, 2020 nibwo amakuru y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza, umufasha wa Denise Bucumi, yamenyekanye.

Inzego za Leta y’u Burundi zatangaje ko yazize uburwayi, ndetse umujyanama mu biro by’Umukuru w’igihugu ushinzwe itumanaho, Amb Willy Nyamitwe avuga ko Nkurunziza yazize umutima wahagaze gutera.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities