Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yatabarutse

Perezida Pierre Nkurunziza yatabarutse bitunguranye

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza ku wa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi, ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ariko mu buryo butunguranye cyane ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahinduwe no guhagaraga k’umutima.

Nyamitwe yihanganishije Abarundi n’inshuti zabo, avuga ko igihugu gitakaje umugabo w’imfura kandi wari umubyeyi w’igihugu.

Yavuze ko Pierre Nkurunziza yazize guhagarara k’umutima, ko atazize COVID-19 nk’uko byari byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Pierre Nkurunziza apfuye atarahererekanye ububasha n’uwamusimbuye Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora.

Perezida Nkurunziza akaba yari amaze imyaka isaga 15 ayobora iki gihugu cy’u Burundi, aho mu 2018 yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ndetse atangaza uwo yumva waziyamamaza mu mwanya we, uwo akaba ari Major Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kubuyobora.

Perezida Pierre Nkurunziza atabarutse mu gihe umugore we Nkurunziza Bucumi ndetse n’umwana we bari mu bitaro i Nairobi, bivugwa ko banduye COVID-19. Amakuru avuga kandi ko hari abandi bo mu muryango wa Nkurunziza bari mu bitaro mu Burundi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities