Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’inganda umunani zikora ibinyobwa bisindisha, kinazambura impushya zo gukora nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitubahirizaga ibisabwa mu rwego rw’ubuziranenge n’umutekano w’ibicuruzwa.
Icyo cyemezo cyatangajwe ku wa 2 Kanama 2026, kikaba gikubiyemo no gutegeka ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bikurwa ku isoko. Ababikora basabwe kubikusanya aho byacururizwaga hose bakabigarura ku nganda zabikoze, mu gihe abakwirakwiza n’abacuruzi bategetswe guhagarika ako kanya kubigurisha no gusubiza ibisigaye ku babibahaye.
Rwanda FDA yanategetse abakora ibyo bicuruzwa gutanga raporo igaragaza uko bashyize mu bikorwa aya mabwiriza mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi.
Inganda zafatiwe iki cyemezo zirimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.
Mu binyobwa byasabwe gukurwa ku isoko harimo Red Waragi, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, United Flavoured Gin, Maguma Gin, Saint Nero Gin, Veritas Gin, African Buffalo Gin, Moonlight Vodka, ENAK Gin, LEVI Gin, Be One Gin, Hope Man Gin, RACK Gin, Z.C.N Milestone Whisky, JUMONGO, ndetse n’ibindi bicuruzwa byose bikorerwa muri izo nganda n’ubwo byaba bitaragaragajwe ku rutonde.
Iki kigo cyanasabye abaturage kwirinda gukoresha cyangwa kunywa ibyo binyobwa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Cyanaburiye ko umuntu cyangwa ikigo cyose kitazubahiriza aya mabwiriza kizahanwa hakurikijwe amategeko abigenga.
Rwanda FDA yavuze kandi ko ibikorwa byo kugenzura no gukora iperereza bikomeje hirya no hino mu gihugu, bityo hakaba hashobora gufatwa izindi ngamba ku zindi nganda cyangwa ibicuruzwa bizasanga bitujuje ibisabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaguzi.
























































































































































































