Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uganda na South Soudan: Ingabo z’ibihugu byombi zarwanye hapfa babiri

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo biciwe mu mirwano n’ingabo za Uganda yabaye kuwa mbere nimugoroba ku mupaka wa Ngomoromo, nk’uko bivugwa n’uruhande rwa Uganda.

Nk’uko tubikesha BBC, Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda Lt. Col Deo Akiiki, yavuze ko imirwano yatangiye ubwo umusirikare wa Uganda yajyaga kureba ibivugwa n’abaturage ko abasirikare ba Sudani y’Epfo bafunze umuhanda mu buryo butemewe mu mupaka Ngomoromo.

Yavuze ko abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo baguye muri iyo mirwano, umwe agafatwa, bakanyaga n’imbunda eshatu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo Maj Gen. Lul Rual Koang mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare ba Uganda binjiye binyuranyije n’amategeko ku butaka bw’iki gihugu kandi bitwaje intwaro, avuga ko bateye ibiro by’umupaka wa Pogee mu ntara ya Magwi.

Uruhande rwa Sudani y’epfo ntirwatangaje niba hari abishwe cyangwa abafatiwe muri iyo mirwano.

Kenshi Uganda na Sudani y’Epfo byagiye bigira amakimbirane ashingiye ku mupaka mu majyaruguru ya Uganda.

Aya makimbirane yagize ateza imirwano ya hato na hato hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Mu 2016, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washyizeho itsinda ryo gushinga imbibi hagati y’ibi bihugu ariko imirimo yaryo yagiye ikererezwa n’ibibazo bya politiki n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities