Ambasaderi Dushimimana Lambert aha Perezida wa Lithuania impapuro u Rwanda rwamuhaye ngo aruhagararire mu gihugu cye

Lambert Dushimimana uherutse kugenwa ngo ahagararire u Rwanda muri Lithuania yashyikirije Perezida wayo witwa Gitanas Nausėda impapuro zibimwemerera.

Tariki 19, Ugushyingo, 2025 nibwo yabikoze, akaba asanzwe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Latvia no mu Buholandi, ari  na ho hari icyicaro cya Ambasade.

Umubano w’u Rwanda na Lithuanie nta gihe kirekire uramara kuko watangiye mu mwaka wa 2013  nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Ni imikoranire mu bukungu n’ imigenderanire, abatuye ibi bihugu bakaba bemerewe gusaba viza zituma begenderana.

Ahandi ibi bihugu bifatanya ni mu guhurira ku mishinga y’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu no gushora imari kandi byatumye u Rwanda ruba umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga wa ‘Team Europe’ ugamije ubufatanye n’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Muri iyo  gahunda harimo Lithuania, ishobora gufasha mu ishoramari, guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Lithuania iherereye mu Burayi, ikaba ifite Umurwa mukuru witwa Vilnius, igaturwa n’abaturage  miliyoni 2.9 batuye  ku buso bwa kilometero kare  65.300.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *