Panorama
Kuri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, Vatican imaze gutangaza ko habonetse Papa mushya. Ibyo byerekanwa n’umwotsi w’umweru wasohotse muri Shapeli ya Sistine l, byerekana ko abakaridinari 133 bari bamaze iminsi 2 muri iyi nzu barangije gutora Umushumba Mukuru wa Kiliziga Gatolika ya Roma.
Iyi nkuru y’itorwa rya Papa mushya tuyikesha Vatican News, Ikinyamakuru cya Kiliziya i Roma. Icyakora ntiharatangazwa izina rya Papa mushya ugomba gusimbura Francis watabarutse.
