Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubutabere ni kimwe mu bikomeje kuzamura igwingira

Munezero Jeanne d’Arc

Nubwo leta ikomeza gukora uko ishiboye ngo ihangane n’ikibazo cy’igwingira mu bana, biracyagoranye kuko hari ababyeyi bacutsa abana imburagihe “Ubutabere”, bigatuma ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikomeza kwiyongera. Ababyeyi basabwa kujya bonsa abana ku buryo buhagije nk’uko byagenwe.

Ibi bikaba byagarutsweho na Depite Uwababyeyi Jeannette, umwe mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, ubwo basura bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Bugaragara bafite abana bari mu mirire mibi kubera gucutsa abana babo imburagihe.

Aba babyeyi basobanura ko konsa umwana kugeza nibura ku myaka ibiri bigira uruhare runini mu mikurire ye myiza, kandi bikamurinda indwara zitandukanye zirimo n’imirire mibi.

Bamwe muri abo babyeyi barimo Nyiramariza Annonciatta, w’imyaka 34, afite umwana w’imyaka ibiri uri mu mirire mibi. Uyu Nyiramariza afite abana barindwi, ariko avuga ko umwana wa Gatandatu yamuncukije imburagihe, kuko yahise atwita undi, bituma atabasha kumwonsa neza.

Agira ati “Ibere narimukuyeho afite amezi icyenda, kuko nari ntwite undi mwana. Sinari ngishoboye kumwonsa neza, kandi icyo gihe ntabwo yari yiteguye guhagarika konka. Nyuma y’igihe gito ni bwo natangiye kubona agenda agira imirire mibi.”

Konsa umwana igihe gito, cyangwa kumwicira igihe cy’inyongera yo konsa, bishobora kumutera ibibazo by’imikurire n’imirire mibi.

Abaganga bemeza ko ubusanzwe umwana akwiye konsa byibura kugeza ku myaka ibiri, kuko ari bwo abasha gukura neza, ndetse akanubaka ubudahangarwa bw’umubiri we.

Nduwimana Bosco w’imyaka 43, afite abana 10, umukuru afite imyaka 17. Umuhererezi afite imyaka ine n’amezi 9.

Uyu mugabo avuga ko atigeze abasha guha abana be bose igihe gihagije cyo konka, bitewe n’uko babyaraga kenshi, bigatuma umwana umwe atabasha kubona uburenganzira bwe bwo konka.

Agira ati “Umwana dufite ubu, twamukurikije imburagihe, Nyina ntiyamwonsaga neza kuko yari atwite undi. Buri gihe byarangiraga umwana atitaweho neza.”

Hon. Depite Uwababyeyi Jeannette yasabye ababyeyi bose kurushaho kwita ku burere n’imikurire y’abana babo binyuze mu kubonsa igihe cyagenwe.

Agira ati “Umwana akwiriye konswa kugeza nibura ku myaka ibiri. Ni uburenganzira bwe. Iyo ababyeyi batabikoze, bibagiraho ingaruka nk’imirire mibi, uburwayi ndetse no kugwingira. Twifuza ko ababyeyi bamenya ko konsa umwana igihe gihagije ari kimwe mu by’ingenzi bibarinda ibibazo bikomeye mu mikurire.”

Raporo iheruka yo muri Mata 2025, igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare, abana 140 bari mu mirire mibi.

Ni mu gihe imirire mibi n’igwigira biri ku ijanisha rya 33% ariko bakaba bafite gahunda yo kugera kuri 15% muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities