Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Wemerewe Kujyana Inoti Zishaje Kuri Banki Bakaguha Inshya

BNR ivuga ko inote z'u Rwanda zikwiye kurindwa zikaramba.

Umwe mu bakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda, BNR, yabwiye abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi ko aho kugira ngo umuntu inoti zimutabukireho, yazijyana kuri banki cyangwa SACCO imwegereye bakamuha inoti zikiri nshya.

No ku biceri ni uko, ngo uwaba afite ibyakobotse cyangwa byijimye yabishyira ikigo cy’imari bakorana bakamuhindurira kuko biri mu mabwiriza ya Banki nkuru y’u Rwanda agamije kurinda amafaranga y’igihugu.

Ubwo yaganirizaga abatuye Nkombo kuri uyu wa Gatanu tariki 13, Gashyantare, 2026 mu gikorwa cyo kuzirikana akamaro ka radiyo, uwo mukozi yababwiye ko buri Munyarwanda akwiye kurinda inoti kwangirika.

Inote nziza ifashwe neza imara igihe akenshi ibitswe irambuye, idahinahinwe, idazingazinzwe ngo bayitakishe indabo cyangwa ibindi.

Avuga ko atari byiza kandi kubika inoti z’u Rwanda ahantu handuye cyangwa hatose.

Iyo itabitswe neza, inote ntimara amezi atandatu itaracika cyangwa ngo ibe yangiritse mu bundi buryo.

Kuzingira inoti mu ikofi bituma izana umurongo hagati muri yo, nawo ukazatuma icika bitewe n’igihe imaze izinzwe n’icyo imaze abantu bayicariye.

Wa mukozi ba BNR yabwiye abo ku Nkombo ati: “ Iyo inote ibitswe neza, irambuye, byorohera umuntu wese kuyireba kuburyo nta wamuha inote ipfuye. Inote irambuye urayireba ntube wayitiranya n’iya fake[y’inkorano]”

Yabwiye abaturage hose mu Rwanda ko bakwiye kureba inoti zishaje n’ibiceri byakobotse bakabijyana kuri Banki cyangwa SACCO bakabahindurura .

Ibyo bigo by’imari bikusanya ayo mafaranga bikayashyira Banki nkuru y’igihugu nayo ikabiha amafaranga mashya.

BNR itangaza ko kudafata neza inote, bituma zisaza imburagihe, bigahenda igihugu kizicapisha.

Ingingo ya 270 y’Itegeko nomero 68 rya 2018 riteganya ibihano ku muntu wese ukora amafaranga y’amiganano n’umuntu wese uyonona.

Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari Abanyarwanda bafata indabo bakazitakisha amafaranga, andi bakayateranyisha inzuma mu Gifaransa bita Aggrafe cyangwa bakazihambiranya ngo barashaka gukorera abakunzi babo umutako w’amafaranga.

Ubuyobozi bwayo busaba abaturage kubaha amafaranga kuko ari ikirango cy’igihugu kandi bakazirikana ko hari abazahanwa n’amategeko nibakomeza kwangiza amafaranga y’igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities