Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

74 bavuwe n’ibitaro bya CARAES Ndera ntibazi aho bakomoka

Ibitaro bya CARAES Ndera biravuga ko bimaze igihe kirekire biremerewe n’ikibazo cy’abantu bavuwe bakoroherwa basezererwa muri ibi bitaro ntihamenyekane inkomoko yabo,bikongera umubare w’abo ibi bitaro bicumbikira usanzwe urengeje ubushobozi bwabyo.

Ubwo RBA dukesha iyi nkuru yageraga muri ibi bitaro, basanze bamwe muri aba bageze mu bitaro bya Caraes Ndera baje kwivuza uburwayi bwo mu mutwe bari mu mirimo itandukanye harimo kwita ku matungo n’ibindi, na ho abanyantege nke biganjemo abageze mu zabukuru barimo baruhuka kuko amasaha yari atangiye kwicuma.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bitaro buvuga ko aba baturage bageze muri ibi bitaro hagati ya 1995 na 2022 akenshi bazanywe n’inzego z’umutekano,baravurwa baroroherwa ariko bigeze  igihe cyo gusezererwa  mu bitaro ntibabona imiryango ibakira.

Abafite iki kibazo ku ishami rya Huye n’irya Kigali bagera kui 74 barimo abagabo 47 n’abagore 27.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Marie Assoumpta avuga ko bagiye gufatanya n’ibi bitaro gushaka imiryango y’aba baturage,abatazabona imiryango yabo Leta izabashakira ahandi hantu ho kuba mu gihe cya vuba  kandi ikomeze kubitaho nk’uko byari bisanzwe

Ku kibazo cy’abanyamahanga bari muri aba baturage, uyu muyobozi yavuze ko bazakorana n’inzego zibishinzwe na bo bakajyanwa mu bihugu byabo gufashirizwayo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.