Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’Intebe Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo, anashimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.

Yagize ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize; mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu.”

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, CSP Vincent Habintwari, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda, ashimira n’inzego z’Umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Yagize ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu.”

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza n’ikinyabupfura, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku itariki ya 20 Gicurasi, umwaka ushize.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.