Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Mpayimana Philippe yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y’Amatora

Mpayimana Philippe yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora, Charles Munyaneza (Photo/Igihe)

Mpayimana Philippe, umwe mu bakandida bigenga bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena ahagana mu ma saa tanu z’igitondo, nibwo yari ageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ajyanye ibyangombwa bisabwa kugira ngo ahatanire kuyobora igihugu, ariko hari ibikiburamo.

Mbere yo kwinjira mu cyumba yatangiyemo kandidatire, Mpayimana w’imyaka 46 yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.

Yashyikirije ibyangombwa bye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, bikubiyemo inyandiko ziherekeza kandidatire ye zirimo icyemezo cy’ubwenegihugu kitarengeje amezi atatu; inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite, icyemezo cy’amavuko n’icy’ubutabera kitarengeje amezi atatu, kigaragaza ko atigeze akatirwa cyangwa yakatiwe igifungo.

Mu byangombwa bye haburamo icyemezo cy’amavuko, icy’uko umubyeyi umwe afite ubwenegihugu bw’inkomoko, gusa no ku bijyanye n’imikono hari ibituzuye ariko ngo ari bujyane umugereka ubyuzuza.

Mpayimana yatanze kandi impapuro ziriho imikono y’abantu 600 bo mu bice bitandatu by’igihugu bashyigikiye Kandidatire ye.

Mu bindi harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we igihe umukandida ari mu bagomba kuwutangaza kandi inyandiko umukandida asabwa azitanga muri kopi ebyiri, imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi akayisubizwa imaze guterwaho ikirango (Stamp) cya Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities