Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze inkuru y’umukozi bakoranaga wari warabaswe n’inzoga ku buryo byamugoraga kumubona mu masaha y’umugoroba, nyuma aza kumenya ko ikibazo cyari kimuriho cyari gifitanye isano n’izo nzoga. Iyi nkuru yayigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwari rwitabiriye igikorwa cya Youth #MeetThePresident cyabereye muri BK Arena.
Mu butumwa yahaye urwo rubyiruko, Perezida Kagame yagaragaje ingaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge, yifashishije urugero rw’umuntu yakoranye na we ariko akaza kunanirwa gukomeza kumukoresha kubera imyitwarire yari yaratewe no kunywa inzoga. Yavuze ko hari igihe yahamagara abakozi bakorana na we ndetse no mu masaha y’ijoro, ariko ko uwo mukozi yashakaga mu gihe cy’umugoroba atamubonaga.
Perezida Kagame yavuze ko yabanje kumugirira impuhwe, atekereza ko ashobora kuba ari kumwe n’umuryango we. Kubera iyo mpamvu, yafashe icyemezo cyo kumworohereza, ashaka abandi bantu bashoboraga kumufasha mu nshingano ze kugira ngo bajye bazisaranganya.
Ati “Nabanje kumugirira imbabazi kuko yari afite umuryango, ndibwira ngo aba ari kumwe n’umuryango we aya ni amasaha y’umuryango, ndamubwira nti niba bikugoye kubera ko ufite umuryango, nti ndaza kukorohereza, icyo gihe nshaka n’abandi bamufasha muri ako kazi kugira ngo bajye babisaranganya. Ariko aho mushakiye hose n’icyo gihe namwoherereje nkamubura, naho inzoga zarishe, zaramwishe pe.”
Yasobanuye ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo kumutumaho abashinzwe umutekano kugira ngo bamuzane aho yari atuye, ashaka kumenya impamvu atabonekaga igihe yari amukeneye.
Perezida Kagame yavuze ko uwo mukozi ageze aho yari ari, yagerageje kuzamuka ingazi ariko bikamugora, kugeza ubwo yifashishaga urukuta kugira ngo abashe kugenda. Ati “ Ntazi ko mureba. Arazamuka ageze hejuru agize atya [arebye] asanga mpagaze aho ndamureba. Ndamubaza nti ese kanaka wabaye iki? Arambwira ngo njyewe? Ampindura umusazi rwose.”
Perezida Kagame yavuze ko yabajije uwo mukozi impamvu yagenderaga ku rukuta, ariko ko yananiwe kumuha ibisobanuro bifatika. Ati “Namubwira nti icyo nagushakiraga nagira ngo nimenyere ibyawe mbibona ntya subirayo ujye kuryama ndabukoresha abandi.”
Yavuze ko bukeye bwaho uwo mukozi yagarutse ku kazi, ibimenyetso by’uko yari yanyoye inzoga bikaba byari byatangiye kugabanuka. Perezida Kagame yamuhamagaye bagirana ikiganiro, amugira inama yo kwihangana agakora akazi, ibindi akabireka. Ati “Yarananiye muvaho.”
Iyi nkuru yayifashishije mu kwibutsa urubyiruko ko kunywa inzoga ku buryo bukabije bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, ku mikorere ye no ku nshingano aba afite. Yanasabye urubyiruko kutitesha agaciro cyangwa ngo rwihebe, ahubwo rukiyubaka kandi rukigirira icyizere. Yarusabye kandi kujya rusuzuma neza ibyo rufata nk’ibyiza, aho kugendera gusa ku byo abandi babona nk’ibikwiye.
