Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Karongi: Abaturage babukereye mu gushyigikira Paul Kagame

Ibyishimo birangwa n'indirimbo n'imbyino ni byose ku bazindukiye kwakira Paul Kagame i Karongi (Photo/Elias H.)

Kuri uyu wa Kane, tariki 27 Nyakanga 2017, ni ku nshuro ya 14 umukandida wa FPRInkotanyi Paul Kagame akomerejeho urugendo rwo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka  Karongi mu murenge wa Rubengera.

Abaturage benshi batuye aka karere, bazindukiye ahateguriwe ibi birori mu kagari ka Ruragwe, aho batangiye gushyiraho indirimbo za morale zirata ibigwi Bya Perezida Paul Kagame, umukandida Wa FPR Inkotanyi, bashingiye ku byo amaze kubagezaho mu myaka ishize ayobora u Rwanda.

Bati “Ibi byose twagezeho ni Kagame, tora Paul Kagame, umusingi w’iterambere, yaduhaye umutekano, imihanda n’amashanyarazi, ubuzima Bwiza.”

Imisozi ikikije iki kibaya bateraniyemo itatse amagambo agaragaza ko biteguye cyane neza kandi bakunda umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, nk’uko bagerageje kwandika amazina ye aho ari ho hose hashoboka, bati “Tora Kagame Paul. Twubake u Rwanda Twifuza.”

Urubyiruko, abagore n’abasheshe akanguhe bagize imbaga y’Abanyakarongi bazindukiye kumwakira.

Akarere ka Karongi kazwiho ubuhinzi ngandurarugo bugizwe n’ ibishyimbo, ibijumba, imyumbati, urutoki, n’ibigori.

Bahinga kandi n’ibihingwa ngengabukungu birimo Ikawa y’u Rwanda n’icyayi.

Ibyishimo no gutarama birakomeje mu gihe bagitegereje umukandida bakunda cyane Paul Kagame.

Hakizimana Elias/Panorama-Karongi

Abanyakarongi baje gushyigikira Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Ibyishimo birangwa n’indirimbo n’imbyino ni bikomeje gusagamba ku bazindukiye kwakira Paul Kagame i Karongi (Photo/Elias H.)

Abanyakarongi baje gushyigikira Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Abanyakarongi bakereye kwakira Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Imisozi ya Karongi itatse amagambo agira ati Tora Paul Kagame twubake u Rwanda twifuza (Photo/Elias H.)

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities