Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Abanyakarongi bijeje kagame kuzamutora ijana ku ijana

Mukarutesi Vestine, umuyobozi wa gahunda wakiriye Kagame saa 14: 13 yagize ati “Turabashimira ibyiza mwatugejejeho nukuri tuzabatora mwongere mutuyobore”
Hakizimana Frederic, mu buhamya bwe, yavuze ko ari Umuhinzi wa Kawa, akaba n’umucunga mutungo wa koperative copakama, ashimira agaciro kagame yahaye abahinzi nubuhinzi bwa kawa ku bahinzi ba Karongi, batangiye ari 47 bageze ku 1200, ku va kumugabane 500 kugera ku 200,000.
Hakizimana avuga ko bubatse uruganda rutunganya toni 300 zibitumbwe bya kawa.
Ati “Mu nyungu za coperative kandi twububatse uruganda rwa kabiri, twubatse n’uruganda rutonora ikawa, mu mbaraga zacu, twubaka uruganda rwa miliyoni 370, rutonora ikawa rukanayitunganya rugafasha abahinzi ba Karongi na Rutsiro.
Uyu munsi tugeze ku bakozi bahoraho 30 bahembwa miliyoni eshatu buri kwezi, nabakozi bahera mu kwa kabiri kugeza mu kwa cumi, batunganya ibitumbwe, cooerative ihemba miliyoni 9 ku kwezi, ikawa yabo ikaba iri ku rwego mpuzamahanga, bakinjiza akayabo k’amamiliyoni y’amadorari.”
Yijeje  Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ko abanya Karongi bazamutora bagakomeza iterambere.
“Turakwizeza ko ku itariki enye abanyakarongi tuzagutora ijana ku ijana ntabwo tuzatezuka ku byiza byose mwatugejejeho kandi tuzakomeza tubishyigikire, muri manda ikurikira abanyakarongi tubari inyuma,”
 
Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana wamamaje Kagame mu karere ka Karongi, aka karere kamaze gutera imbere muri byinshi.
“Nishimiye gutaramana na perezida wa repubulika kubera intambwe karongi imaze gutera aturangaje imbere,
Uyu munsi akarere ka karongi gafite umuriro w’amashanyarazi ukomoka mu kiyaga cya kivu, aho abafite umuriro bavuye kuri 2% muri 2010 bakaba bageze kuri 22% by’abanyakarongi.
Karongi ifite kaminuza zigera kuri eshatu, barahinga ikawa, icyayi mu ruganda rwa Gisovu, hari n’inganda nka Gasenyi na Rugabano zitunganya icyayi. Hari ibitaro bya Kibuye byashyizwe ku rwego rukomeye batarinze bajya i Kigali, byose bakesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame nkuko Nsengimana yakomeje abisobanura.
Yabwiye Kagame ati “Warakoze kuduhindurira amateka Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’umuryango FPR, uyu munsi Karongi iraramutswa amadevize dukura mu bikorwa dukora.”
Nsengimana yakomeje agira ati “Yadukuye muri politiki zitubaka, ntajya abeshya imvugo ye niyo ngiro, ubu intore za Karongi, na njye mbarizwamo ni njye Nsengimana Philbert, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga.”
Hakizimana Elias
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities