Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Umwiherero wa Komite Nyobozi ya FERWACY wanogeje byinshi mu mikorere

Komite Nyobozi ya FERWACY mu mwiherero w'iminsi itatu i Musanze (Ifoto/Tity K.)

Komite nyobozi ya FERWACY isoje umwiherero w’iminsi itatu waberaga i Musanze wari ugamije gusobanukirwa n’ imiterere n’imikorere y’iri shyirahamwe, kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2019, kwemeza gahunda y’ibikorwa (action plan) bya 2020 no kunoza inyandiko ngenga mikorere (Procedures Manual).

Muri gahunda y’ibikorwa haganiriwe ku gushyiraho inzego z’ishyirahamwe, gushaka impano, gukomeza ubushobozi bw’amakipe, ibikorwa remezo, gutangiza gahunda y’amasiganwa y’abatarabigize umwuga (Cycling for All) no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare (Cyclo-tourism).

Komite Nyobozi ya FERWACY mu mwiherero w’iminsi itatu i Musanze, banogeje byinshi mu mikorere (Ifoto/Tity K.)

Ku bijyanye n’amabwiriza ngengamikorere, hizwe kandi hemezwa inyandiko ikubiyemo ibigendanye n’icungwa ry’umutungo, imicungire y’abakozi no gutanga amasoko.

Abagize Komite Nyobozi ya FERWACY bagiranye ikiganiro na Perezida wa Komite Olempike Amb. Munyabagisha, aho yabasobanuye ubufasha batanga, imikoranire n’amarushanwa yo kwitabira arimo imikino olempike y’i Tokyo muri 2020, Imikino y’urubyiruko y’i Dakar 2022, Anoca 2021, Commonwealth games Birmingham mu Bwongereza Nyakanga 2022, na Jeux de la Francophonie. Hari kandi Youth Commonwealth games izabera Trinidade&Tobago muri Kanama 2021, Africa youth games, Maseru Gashyantare 2022 na All African Games, Accra 2023.

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero, habayeho ubusabane bw’abagize komite nyobozi ya FERWACY n’abakinnyi bari mu mwiherero bitegura La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda bifurizanya umwaka mushya muhire, ubu busabane bwitabiriwe kandi Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru na Amb. Munyabagisha Valens wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities