Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Imiryango hafi ibihumbi 70 ikeneye inkunga y’ibiribwa kubera #GumaMurugo

Inkunga y'ibiribwa yatanzwe n'abakozi b'ibitaro bya Kanseri bya Butaro hagobokwa imiryango 28 igowe no kubona ifunguro muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus hubahirizwa gahunda ya #GumaMurugo (Ifoto/Ferdinand)

Muri iki gihe hari gahunda ya #GumaMurugo mu Mujyi wa Kigali, imiryango yiganjemo na Nyakabyizi n’abandi bakora muri serivisi zahagaritswe ibangamiwe no kutabona ibibatunga. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hamaze kubarurwa imiryango igera ku 69,000 ikeneye guhabwa ibiribwa byo kubafasha kubaho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aganira n’Ikintamakuru Taarifa.rw, yatangaje ko umubare w’iyi miryango ushobora kwiyongera kubera ko n’abari basanganwe ibiribwa bishobora kuzabashirana.

Akomeza avuga ko mu kigega gihunika imyaka hateganyijwe toni 1,700 z’ibiribwa na litiro 20,000 z’amata, bizahabwa abaturage, bikabafasha mu gihe cy’iminsi 14.

Ku ikubitiro, ku wa 22 Mutarama 2021, imiryango 60 yo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, yagejejweho iyo nkunga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yatangarije kuri RBA ku wa 18 Mutarama 2021 ko abaturage bakoraga nka nyakabyizi batazicwa n’inzara, yemeza ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.

Yagize ati “Abatuye Kigali baryaga ari uko bagiye gupagasa tuzabafasha nk’uko Leta yabigenje mu bihe byahise kandi bumve ko Leta yabo ibakunda itakwemera ko bicwa n’inzara. Tuzakorana n’inzego zose tubiteho.”

Lisiti z’imiryango igomba guhabwa ibiribwa zatunganyijwe na ba Mutwarasibo ku bufatanye n’abayobozi b’imidugudu, aho abagomba guhabwa inkunga ari ba Nyakabyizi, abakora mu mahoteli, utubari n’amaresitora, abakora mu nganda, abakora mu bwubatsi n’abanyabukorikori.

Lisiti zinozwa harebwa niba abazanditseho bagituye muri uwo mudugudu, niba ntabimutse cyangwa abanditse inshuro zirenze imwe. Hongerwamo kandi abandi bashya ku buryo imiryango yari iteganyijwe gufasha iziyongera.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Prosper MUSEMAKWELI

    January 23, 2021 at 20:27

    Ubu Kigali bari gutanga ibiryo ariko se Gufata amafranga, ukajya kugura ibiribwa, ukabigeza aho biterwa imirwi, ukagura imifuka yo kubishyiramo, ugashaka ababitera iyo mirwi mbona banakora badahana intera ihagije, ukariha transport yo kubigeza aho bigomba kujya, ugafata igihe abayobozi b’ibanze bo kubitanga nta gihembo, n’ababihabwa bagatera iperu, rirangwa no kubyigana iyo bidakozwe neza…. Ibi byose ni ngombwa mu kinyejana cya 21? Kuki hatagenwa amafranga, ngo buri wese ugomba guhabwa inkunga ayohererezwe kuri Mobile Money, ajye kuri butiki imwegereye agure ibyo akeneye? Cyangwa ngo ba Mutwarasibo bahabwe gusa za jetons, babe ari zo baha abagomba gufashwa, bazijyane aho bafata ibiryo uzihawe azivunjemo amafranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwumvikanyweho na biriya bigo by’itumanaho? Ibi nta gishya kirimo n’ahandi birakorwa. Cyane ko usanga baraguze ibibi ahanini bagamije kugavura no kugabanyisha ibiciro n’ibindi tuzi nkibyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities