Abasirikare barangije amasomo yabo ni 2Lt Eloge Nyiringabo 2Lt Josia Rugema (Ifoto/RDF)

Abasirikare babiri ba RDF barangije amasomo muri Kaminuza yigisha gutwara indege za gisirikare iri muri Qatar.

Abasirikare barangije amasomo yabo ni 2Lt Eloge NYIRINGABO na 2Lt Josia RUGEMA. Bari bamaze iminsi batorezwa mu kigo kitwa Al Zaeem Air College kiri muri Qatar.

Umuhango wo kwakira impamyabumenyi zabo witabiriwe n’umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Gako Major Gen Innocent Kabandana na Lt Colonel Dany Gatsinzi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Air Force.

Muri rusange abanyeshuri bose barangije amasomo ni 85, muri 71 bakaba barize gutwara indege abandi 14 biga andi masomo yihariye ya gisirikare. Barimo abakomoka mu Rwanda, Kuwait, na Qatar.

Abasirikare bose bahawe impamyabumenyi (Ifoto/RDF)

Umuhango wo kubaha impamyabumenyi zabo wari witabiriwe n’Umukuru wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.

Umuyobozi w’ikigo kigishije bariya basirikare, Brigadier Pilot Abdullah Mubarak al-Mohannadi, yavuze ko bariya banyeshuri bahuguwe mu masomo atandukanye harimo ayo mu bitabo n’ayo mu ngiro.

Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba kuzakoresha ubumenyi bwabo mu guteza imbere igisirikare cy’iwabo.

Lt Col Dany Gatsinzi (Ibumoso) na Major Gen Innocent Kabandana (Iburyo) bari bahagarariye RDF (Ifoto/RDF)

Kugeza ubu u Rwanda na Qatar bibanye neza mu ngeri zitandukanye harimo ubucuruzi n’igisirikare.

Panorama

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *