Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi (Inspector General of Police, IGP) Dan Munyuza wari ufite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije (Deputy Commissioner General, DCG) yahawe irya Komiseri Mukuru (Commissioner General, CG) ari naryo Peti rikuru kugeza ubu muri Polisi y’u Rwanda.
Marizamunda Juvenal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, aturutse muri Polisi y’igihugu aho yari yungirije Umuyobozi Mukuru wa Polisi afite ipeti rya DCG, yagizwe Commissioner General (CG) muri rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ari naryo peti riri hejuru muri uru rwego.
Ujeneza Jeanne Chantal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’imari, waturutse muri RCS afite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, we ryahinduwemo Komiseri Mukuru Wungirije muri Polisi y’u Rwanda (DCG).
Perezida Kagame yanazamuye mu ntera kandi Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police, CP) Felix Namuhoranye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa. Yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, DCG.
Ubwanditsi













































































































































































