Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abayobozi bakuru muri Polisi n’Amagereza

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi (Inspector General of Police, IGP) Dan Munyuza wari ufite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije (Deputy Commissioner General, DCG) yahawe irya Komiseri Mukuru (Commissioner General, CG) ari naryo Peti rikuru kugeza ubu muri Polisi y’u Rwanda.

Marizamunda Juvenal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, aturutse muri Polisi y’igihugu aho yari yungirije Umuyobozi Mukuru wa Polisi afite ipeti rya DCG, yagizwe Commissioner General (CG) muri rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ari naryo peti riri hejuru muri uru rwego.

Ujeneza Jeanne Chantal uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’imari, waturutse muri RCS afite ipeti rya Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, we ryahinduwemo Komiseri Mukuru Wungirije muri Polisi y’u Rwanda (DCG).

Perezida Kagame yanazamuye mu ntera kandi Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police, CP) Felix Namuhoranye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa. Yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, DCG.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities